Perezida Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri, yitezwemo ingamba nshya zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu.

Inama iheruka yabaye ku wa 19 Mata 2021, iganira kuri raporo icukumbuye ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yiswe ‘Jenoside Yagaragariraga Buri Wese: Uruhare Rwa Leta y’u Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Yakozwe n’ikigo cy’abunganizi mu mategeko Levy Firestone Muse LLP cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2017.

Icyo gihe ntacyo yavuze ku ngamba zo kurwanya COVID-19, kuko zaherukaga gufatwa mu nama yo ku wa 14 Mata 2021, zubahirizwa guhera ku wa 15 Mata kandi byemezwa ko zizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

- Advertisement -

Inama yo kuri uyu wa Gatatu ikoranye mu gihe ibyumweru bibiri ziriya ngamba zateganyirijwe kimaze kurengaho hafi iminsi itanu.

Mu byemezo bitegerejwe kandi harimo gushimangira igihe abantu batagomba kurenza batarataha, ubu kiri hagati ya saa kumi z’ijoro na saa tatu z’ijoro, no kuba imodoka rusange z’abagenzi zitwara abatarenze 50% by’ubushobozi bwazo, hakemezwa niba biguma gutyo cyangwa bihinduka.

Hari n’imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, guhera ku wa 7 Mata 2021 yashyizwe muri Guma mu rugo y’ibyumweru bitatu mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutegeti bw’igihugu, hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Ibyo byumweru bitatu nabyo byarashize, ariko ntabwo harasokoka ikindi cyemezo cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu cyangwa urundi rwego, rwemeza niba yongerwa cyangwa ikurwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version