Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye ubutumwa Umujyanama we mu by’umutekano Gen James Kabarebe bwo gusezera kuri Lt Gen Jaques Musemakweli uherutse gutabaruka.
Perezida Kagame yavuze ko Gen Musemakweli yakoreye u Rwanda atizigamye haba mu bihe by’intambara no mu bihe by’amahoro.
Ubutumwa bwe bugira buti: “ Gen Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byamuranze”
Umuhango wo gushyingura Gen Musemakweli witabiriwe n’abandi ba Generals bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Ubwo umurambo we wagezwaga aho washyinguwe, imbere yawo hatambukaga Lt Gen Jean Jacques Mupenzi usanzwe uyobora Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, atwaye ikoti ririho impeta za gisirikare za nyakwigendera Gen Musemakweli, iruhande rwe hatambuka Major Gen Emmanuel Bayingana uyobora ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura nawe yaje gusezera ku murambo wa Lt Gen Jacques Musemakweli.
Mu ijambo rya Gen James Kabarebe yavuze ko Minisiteri y’ingabo izakomeza kuba hafi umuryango wa Lt Gen Musemakweli nk’uko bisanzwe biri mu ndangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.