Habyarimana Juvénal Yohereje Umugore W’Uwari Minisitiri W’Imari Ngo Aroge Kagame

Muri Gashyantare, 1992, uwahoze ari Umugaba w’Ingabo za RPA-Inkotanyi, Paul Kagame, yari afite akazi kenshi kagendanye no kugenzura uko intambara imeze no gutegura urugamba rwagombaga kuba ahantu runaka nyuma y’ahandi rurangiye.

Ni ngombwa kumenya ko intambara iba igizwe n’urugamba rurwanywe henshi, byose bigakorwa hagamijwe gutsinda intambara.

Niyo mpamvu umwanditsi w’Umunyamerika witwaga Horace Jackson Brown Jr. (Yavutse taliki 14, Werurwe, 1940 – 30, Ugushyingo, 2021) yigeze kwandika ati: ‘Hari igihe biba ngombwa ko abasirikare batakaza urugamba bagamije kuzatsinda intambara.’

Tugarutse ku byabaye kuri Paul Kagame akiyoboye urugamba, yigeze guha ikiganiro umunyamakuru ukomoka muri Uganda witwaga Sam Mukalazi amubwira ibyamubayeho mu kazi ke ko kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

- Advertisement -

Icyo gihe bari bahuriye i Muvumba. Hari mu mwaka wa 1992, intambara yo kubohora u Rwanda igeze mu mwaka wayo wa kabiri kuko yatangiye taliki 01, Ukwakira, 1990 itangirira mu mupaka w’u Rwanda na Uganda uri ahitwa Kagitumba.

Ubu ni mu Karere ka Nyagatare.

Muri uwo mwaka (1992) intambara yacaga ibintu, inkotanyi zihanganye n’ingabo za Habyarimana Juvénal zitwaga Inzirabwoba, zari zifite indege z’intambara, ibifaro kandi zizi igihugu kurusha abo zari zihanganye nabo.

Inkotanyi zo zari ziyizeye ubwazo zizi icyazizinduye kandi nta gusubira inyuma.

Ubwo cya kiganiro Perezida Kagame yahaga Mukalazi cyari kirimbanyije, yamutekerereje uko abasirikare b’Inkotanyi bigeze gutakaza icyizere n’umurava ku rugamba ubwo bumvaga ko Umugaba wabo mukuru n’abo bari bafatanyije baguye ku rugamba.

Gupfusha abasirikare bakuru nka bariya byaciye benshi intege cyane cyane ko ari bwo intambara yari igitangira.

Kubera ko Perezida Kagame icyo gihe yari ari muri Amerika mu masomo, byabaye ngombwa ko afata indege agaruka mu Rwanda ariko mu buryo butari bworoshye.

Yari azanywe no gusimbura Fred Rwigema mu buyobozi bw’ingabo z’Inkotanyi kuko kuko yari amaze kugwa ku rugamba.

Perezida Kagame( icyo gihe yari umugaba w’ingabo z’Inkotanyi) yabwiye Mukalazi ko yaje afite intego yo gusubiza ibintu ku murongo, abasirikare bagasubirana umurava wo ku rugamba.

Yabigezeho koko kuko nyuma y’uko afashe ubuyobozi bwazo zatangiye kwigarurira ahantu henshi binyuze mu bitero bigabye neza Inkotanyi zagabaga ku ngabo za Habyarimana aho zabaga zikambitse.

Kagame yatumye ingabo z’Inkotanyi zifata igice cyaturutse ku gace bise sentimetero kugeza mu Ruhengeri.

Paul Kagame yabwiye Sam Mukalazi ati: “ Twafashe ahantu umwanzi adashobora gutekereza gukandagira.”

Kagame yabwiye uriya munyamakuru ko urugamba barwanye rukabagora ariko bakarutsinda ari urwo mu gitero bagabye i Butaro mu mwaka wa 1992.

Ni urugamba rwatangiye taliki 23 Mutarama, rurangira nyuma y’iminsi icumi.

Kagame yabwiye uriya munyamakuru ati: “ Twabarashe tubasanze Nyamucucu, Kitenge na Butaro. Ibirindiro byabo birindwi twarabyigaruriye.”

Yamubwiye ko uko batsindaga urugamba ni uko biyongeragamo imbaraga.

N’ubwo intsinzi y’urugamba rumwe yaryohaga igasunikira abarwanyi kwinjira mu rundi, ku rundi ruhande, hari umugambi abo kwa Habyarimana Juvénal bateguraga!

Ni umugambi wari mubi cyane kuri Paul Kagame wari umugaba w’ingabo z’Inkotanyi.

Ni ngombwa kuzirikana ko muri uriya mwaka impande zombi zari zihuze.

Mu gihe abasirikare ba Leta bari ku rugamba bahanganye n’Inkotanyi zari zirimo zibotsa igitutu, abanyapolitiki b’u Rwanda bari barimo baganira n’abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi mu mishyikirano yaberaga Arusha muri Tanzania.

Perezida Habyarimana yari ari i Arusha muri Tanzania afite imigambi ibiri.

Perezida Kagame ubwo yari akiri Umugaba w’Inkotanyi ku rugamba

Ku ruhande rumwe yari arimo akurikirana bya nyirarureshwa uko Politiki yagendaga, ariko ku rundi ruhande ari gutegura umuntu azatuma kuri Paul Kagame ngo amuhitane.

Abari bashinzwe icengezamatwara muri Leta ya Habyarimana bari baramaze kubika Paul Kagame inshuro nyinshi.

Bamubikaga ko yaguye ku rugamba.

Abari bashinzwe kurinda Paul Kagame aho yari i Muvumba baje gufata umugore witwa Eugenia Kayitesi wabemereye ko yari yoherejwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ngo amuroge.

Kagame yabwiye Sam Mukalazi ati: “ Twafashe umugore wari wohereje na Guverioma y’i Kigali ngo anyice birangire. Ariko niyo nari gupfa urugamba rwagombaga gukomeza.”

Kayitesi uriya yari umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’imari muri kiriya gihe.

Muri uriya mugambi we, Eugenia Kayitesi yatawe muri yombi rwagati mu mwaka wa 1991 akomeza gufungwa kugeza ubwo Kagame yagiranaga ikiganiro n’uriya munyamakuru.

Ubwo yabazwaga, Eugenia Kayitesi yabwiye abamufashe ko yari yaje abifashijwemo n’ab’i Kampala kwa Perezida Museveni bakoranye n’ubutegetsi bw’u Rwanda rwa kiriya gihe.

Yari afite isezerano ry’uko nagera ku ntego yo kwica Perezida Kagame bazamuha inzu nini azaturamo i Brussels mu Bubiligi.

Muri iki gihe Bwana Jean Pierre Claver Kanyarushoki  niwe wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kampala kandi niwe wari ushinzwe gukurikirana uko ibiganiro hagati y’impande zombi byagendera.

Kubwira ingabo ze ko Paul Kagame yapfuye, bwari uburyo bwo kuzongerera imbagara mu ntambara zatakazaga umunsi ku wundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version