Amafunguro y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 20, Kamena, 2023 Perezida Kagame yayasangiye na mugenzi we Hakainde Hichilema uyobora Zambia uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Hichilema yageze mu Rwanda mu masaha y’umugoroba, ahita ajya guhura na mugenzi we Paul Kagame.
Bagiranye ikiganiro gito mu muhezo, ariko amakuru yatambukijwe na RBA avuga ko bibanze ku mubano uhuje Kigali na Lusaka n’uburyo warushaho kongererwa imbaraga.
President Hichilema @HHichilema, inspected the Guard of Honor before joining President Kagame for a tête-à-tête, discussing the strong bilateral framework of cooperation between Rwanda and Zambia. pic.twitter.com/bB4MlQX8zG
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 20, 2023
Kuri uyu wa Gatatu Perezida Hikainde Hichilema arasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi nyuma yongere aganire na Perezida Kagame.
Nyuma bombi baraha itangazamakuru ikiganiro.
Muri Mata, 2022 Perezida Kagame nawe yasuye Zambia.
Yasize ateye ibiti ku mupaka witwa Kazungula ugabanya Zambia na Botswana.