Perezida Kagame Yakiriye Ubutumwa Bwa Colonel Goïta Uyobora Mali

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Mali, Amb. Abdoulaye Diop, wamushyikirije ubutumwa bwa Colonel Assimi Goïta, Perezida w’inzibacyuho wa Mali.

Muri Gicurasi nibwo Goïta wari visi perezida w’inzibacyuho yafunze Perezida Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane, abaziza guhindura abagize guverinoma batamugishije inama, igikorwa yise gushaka guhungabanya inzibacyuho. Baje kwegurira muri gereza, ahita aba Perezida w’inzibacyuho.

Ni icyemezo kitakiriwe neza ku rwego mpuzamahanga, ku buryo Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, wahise ukomanyiriza Mali mu bikorwa byawo byose.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, na wo wahise uhagarika Mali mu bikorwa byawo byose, kugeza iki gihugu gisubijeho imiyoborere igendera ku itegeko nshinga, ubutegetsi bugasubizwa mu maboko y’abasivili.

- Kwmamaza -

Kuva mu minsi ishize ubuyobozi bwa Mali burangajwe imbere na Colonel Goïta, burajwe ishinga no kwiyegereza imiryango bwahagaritswemo, aho bugenda bugaragariza abayobozi intambwe irimo guterwa, ku buryo bwazongera kwakirwa.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye ambasaderi @AbdoulayeDiop8, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Mali, uri mu Rwanda nk’intumwa yihariye ifite ubutumwa bwa Col. @GoitaAssimi, Perezida w’Inzibacyuho wa Mali.”

Ntabwo imiterere y’ubwo butumwa yatangajwe. Gusa Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bubashywe ndetse bavuga rikumvikana muri AU.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bishyigikiye umugambi wo kugarura amahoro mu gace ka Sahel, Mali ibarizwamo. Ni agace kugarijwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam.

Mu 2018 rwemeye gutanga inkunga ya miliyoni $1 muri gahunda yo gutangiza ubufatanye bw’ibihugu bitanu mu guhangana n’iyo mitwe, G5 Sahel Joint Force. Ihuriza hamwe Burkina Faso, Mali, Mauritania, Niger na Chad.

Minisitiri Diop yageze mu Rwanda nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Ghana.

Naho yari yajyanye ubutumwa bwa Perezida Goïta, bwagenewe Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo ari na we uyoboye ECOWAS muri uyu mwaka. Ni umuryango Mali yahagaritswemo.

Goïta tauyoboye Mali mu nzibacyuho ni na we wari uyoboye abasirikare bakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita, mu mwaka ushize.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb. Abdoulaye Diop
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version