‘Leta Z’Afurika’ Zishyura Abacanshuro Bica Abaturage Bazo

Hari ibihugu by’Afurika byigiranye amasezerano n’ibigo byo mu Burayi n’Amerika bitanga serivisi z’umutekano ngo bize kuwurindira muri Afurika. Aba bacanshuro bica abaturage ba biriya bihugu bashinjwa n’izo Leta gukora iterabwoba cyangwa gukorana n’abarikora hanyuma bakishyurwa n’izo Leta.

Aho ibi biherutse kuvugwa cyane ni muri Repubulika ya Centrafrique aho Umufaransa yafatanywe imbunda nyinshi, amasasu, imyenda ya gisirikare n’ibindi bikoresho bitagenewe abasivili.

Abandi bacanshuro bavugwa muri kiriya gihugu ni abo mu Burusiya, ubutegetsi bw’i Bangui buvuga ko baje kubufasha mu kurindira umutekano abayobozi bakuru n’ibindi bikorwa remezo, ariko imiryango y’uburenganzira bwa muntu ikabashinja urugomo no gusahura umutungo kamere wa kiriya gihugu kibarirwa mu bikennye kurusha ibindi ku isi.

Abacanshuro b’Abarusiya

Muri Mali n’aho havugwa imitwe yashinzwe n’Abafaransa.

- Advertisement -

Deutsche Welle yanditse ko aba bacanshuro b’Abafaransa baje mu gihe gito cyakurikiye icyo ingabo z’u Bufaransa zagereye muri Mali zije mu kiswe Operation Barkhane.

Aba bacanshuro bari bashinzwe gucunga umutekano ku bice bihuza Mali n’ibihugu bituranye nayo.

Ni kenshi barashe abasivili barabica babitiranyije n’abarwanyi bakora iterabwoba.

Mu masezerano bariya bacanshuro bagiranye na Leta ya Bamako, harimo ko izajya ibagenera ijanisha runaka ry’amafaranga mu rwego rwo kubashimira akazi bakorera mu gihugu iyobora!

Mu mpeshyi ya 2014 nibwo ingabo z’Abafaransa zageze muri Mali zije muri iriya Operation. Bari abantu 5,100 barimo abasirikare n’abacanshuro bake bari baje gutegurira inzira abandi bari buzaze nyuma y’aho gato.

Abacanshuro muri Afurika bava mu bihugu 150…

Muri Afurika habarurwa abacanshuro 10,000 baturutse mu bihugu bigera ku 150 hirya no hino ku isi.

Icyitarusange kuri bose ni uko bica ubundi bagahembwa na Leta bakoreramo.

Abacanshuro nk’aba, bakora akazi gatandukanye karimo gucunga ibibera mu bice birimo imirwano bakoresheje ikoranabuhanga rya radar, bitaba ibyo bakigira ku rugamba ahantu hamwe na hamwe.

Abandi bakora akazi ko guha ibikoresho za Leta bakoreramo, bikaba ibikoresho byifashishwa n’ingabo z’ibyo bihugu.

Ibi bikoresho birimo imbunda(n’amasasu), imyenda igezweho ya gisirikare, ibikoresho byo kwa muganga( imiti, ibipfuko…) ibikoresho byo gutekeramo ku rugamba n’ibindi.

Umucanshuro w’Umufaransa uherutse gufatirwa i Bangui

Hari umuhanga witwa Hurbert Wulff uherutse kwandika ko hari Leta zo mu bihugu bikize zihitamo kohereza abacanshuro aho kohereza ingabo zazo.

Yagize ati: “ Ndatanga urugero, Amerika n’u Bwongereza ntibagikunda kohereza abasirikare babo mu bindi bihugu ngo babifashe gucunga umutekano kuko banga ko bahagwa nk’uko byabaye mu mateka ya vuha aha. Uzarebe no muri Ukraine ntabwo u Burusiya bupfa koherezayo abasirikare babwo ahubwo bwohereza yo abacanshuro.”

Koherereza abacanshuro ni uburyo izi Leta zahisemo gukoresha mu rwego rwo kwirinda ko byagaragarira buri wese ko zohereje abasirikare bazo nyirizina ku butaka bw’amahanga bagerayo bagakora amarorerwa.

Ku byerekeye u Burusiya, uriya muhanga atanga urundi rugero rw’uko bwirinze kohereza abasirikare babwo muri Centrafrique ahubwo bwoherezayo abacanshuro b’ikigo gitanga serivisi z’umutekano kitwa Wagner.

Si muri Centrafrique gusa u Burusiya bwohereje abacanshuro ahubwo hari n’abandi bwoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’uko byemezwa n’umuhanga witwa Benno Müchler, uyobora ikigo kitwa Konrad Adenauer Foundation gikorera n’i Kinshasa.

Avuga ko u Burusiya bwo butanga ibirenze inama za gisirikare kuko butanga n’ibifaro, imbunda za AK 47, kajugujugu z’intambara n’ibindi.

Afurika yabaye Isibaniro

Nyuma yo kubona ko Abarusiya bafite umurava mu gusinyana amasezerano n’ibihugu byinshi by’Afuruka mu rwego rwo kubirindira umutekano, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (Amerika n’u Burayi)byasanze biri gukererwa cyane!

Leta zunze ubumwe z’Amerika nizo zafashe iya mbere zitangira kwinjira mu bibazo by’umutekano mucye muri Afurika ariko zihera muri Nigeria.

Hari benshi mu basomyi ba Taarifa bibuka amashusho yafashwe na drone mu  Ukwakira, 2017 ubwo abarwanyi bo muri Niger bategaga igico abasirikare b’Abanyamerika bari binjiye mu gace ka bariya barwanyi.

Iki gico cyaguyemo abasirikare b’Amerika.

Amashusho yerekana ubwo ingabo za US zategwaga igico ahitwa Tongo Tongo mu mwaka wa 2017

Byahise bijya ku karubanda ko hari abasirikare b’Amerika binjiye rwihishwa muri iki gice bita Sahel( ni igice kirimo ibihugu bya Mauritania, Mali, Niger, Nigeria, Burkina Faso, Tchad n’ibindi).

Icyo gihe Ibiro bya Minisiteri y’ingabo za Amerika byatangaje ko bariya basirikare bagiye muri Nigeria mu rwego rw’amasezerano yo guhashya abarwanyi bakorera muri kariya gace yari yerekeranye no guhanahana amakuru.

Minisiteri y’ingabo z’Amerika ntiyigeze ivuga ikigo cyasinye ariya masezerano icyo ari cyo n’ibiyakubiyemo mu buryo burambuye.

Video yafashwe n’imwe muri camera zari ku ngofero ya bariya basirikare ba Amerika yerekanye kajugujugu ya gisivili imanuka itwara umurambo w’uriya musirikare.

Deutsche Welle yemeza ko iriya kajugujugu yari iy’ikigo gitanga serivisi z’umutekano kitwa Erickson.

Abasirikare baguye muri kiriya gitero

Ishami ry’ingabo z’Amerika rishinzwe gucungira hafi ibibera muri Afurika ryitwa  AFRICOM, rifite icyicaro i  Stuttgart mu Budage rivuga ko hari ibigo by’Abanyamerika bitanga serivisi z’umutekano bigera kuri 21 bikorera muri Afurika y’Amajyaruguru no muri Sahel by’umwihariko.

Ibi bigo hafi ya byose byishyurwa na Leta bikoreramo.

Si Leta gusa zibyishyura…

Ibigo by’abanyamahanga bitanga serivisi z’umutekano muri Afurika byishyurwa mu buryo butandukanye.

Uretse Leta bikoreramo, hari n’ibigo by’abanyamahanga bikorera ubucuruzi muri Afurika nabyo bibyishyura.

Aba bacanshuro babicungira umutekano, bakabirinda ko byibwa n’abajura nabyo bikabahemba.

Akenshi bacunga ibirombe bicukurwamo umutungo kamere cyangwa inyubako biriya bigo bikoreramo.

N’ubwo hari amasezerano akubiyemo ibyo ibigo by’amahanga bishaka gucungira ibindi bihugu umutekano bigomba kuba byujuje, ikibazo ni uko adakurikizwa uko yakabaye kandi nk’uko Bwana Sassoli ukora mu kigo kibikoraho ubushakashatsi abivuga, u Bushinwa n’u Burusiya ntibirashyira umukono kuri ariya masezerano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version