Perezida Kagame Yakiriye Umunyamabanga Mukuru Wa Commonwealth

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, uri mu ruzinduko mu Rwanda mbere y’uko rwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) izaba muri Kamena.

Scotland ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukurikirana imyiteguro ya CHOGM 2021 n’izindi ngingo zijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyo nama iteganyijwe hagati ya tariki 25-26 Kamena, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru mu Bunyamabanga bwa Commonwealth Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro, Luis G. Franceschi, hamwe n’itsinda bari kumwe baheruka gusura ahantu hatandukanye hazabera imirimo ya CHOGM 2021, banyurwa n’uko ibintu byifashe.

- Advertisement -

Biteganywa ko imirimo y’iyo nama izatangira ku wa 20 Kamena haba amahuriro y’urubyiruko, hakazaba ihuriro ry’abagore n’ihuriro ry’ubucuruzi byitezwe ko rishobora gusinyirwamo amasezerano akomeye, ikazasozwa n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Muri Werurwe umwaka ushize, mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kuyibyaza umusaruro.

Mu kwitegura iyo nama, Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Kane yakingiye icyorezo cya COVID-19 abakorera mu ma hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya CHOGM-2021.

Ni ibikorwa bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Patricia Scotland yakiriwe muri Village Urugwiro
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Kidamage Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version