Mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Tariki 24, Kamena, 2025 Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Olusegun Obasanjo wahoze uyobora Nigeria akaba n’umwe mu bahuza bashyizweho na AU ngo bahuze u Rwanda na DRC.
Ibiro bya Perezida Kagame byanditse kuri X ko aba banyacyubahiro baganiriye ku miterere y’uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bwa DRC, agave gaturanye n’u Rwanda kakaba kamazemo intambara yagize ingaruka ku Rwanda.
Baganiriye kandi no ku bindi bitandukanye biri hirya no hino ku isi.