Ibisasu Amerika Yarashe Muri Iran Biravugwaho Kudatanga Umusaruro

Uruganda rwa Fordow ngo nta kintu kinini rwabaye.

Hari amakuru yatangajwe na CBS avuga ko ibisasu Amerika iherutse kurasa muri Iran igamije gusenya burundu inganda zikora intwaro za kirimbuzi nk’urwa Fordow, bitageze ku ntego.

Ibisobanuro bitangwa muri iyo nyandiko y’ubutasi yabonywe n’itangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko urebye neza, usanga nta kintu kinini cyangijwe n’ibyo bisasu.

Ibyuma bitunganya ubutare bwa Uranium Iran ikoresha mu gukora intwaro za kirimbuzi ‘biracyari bitaraga’ nk’uko ababyemeza batyo babivuga.

Ayo makuru yahise ateza ikibazo bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko ya Amerika, bavuga ko niba Iran igifite ubushobozi runaka bwo gutunganya buriya butare, bivuze ko mu gihe gito cyane ishobora gukora intwaro icyenda za kirimbuzi.

- Kwmamaza -

Perezida Donald Trump we yavuze ko abavuga ko ingabo ze zitasenye aho Iran itunganyiriza ubutare bwa Iranium bibeshya.

Yemeza ko hasenyutse mu buryo bufatika ku buryo ntaho Iran izahera ikora ibindi.

Ndetse we avuga ko igitero ingabo ze zagabye hariya hantu, kiri mu bikomeye kandi byageze ku ntego mu mateka y’intambara.

Mu kiganiro yahereye abanyamakuru mu ndege ye yitwa Air Force One, Trump yavuze ko intego yo gusenya ibigo bya Iran yagezweho mu buryo bwa nyabwo.

Yunzemo ko ibinyamakuru byo muri Amerika biri gutangaza izo nkuru biri kubikora mu buryo budahesha icyubahiro abagabye biriya bitero n’intego bari bafite.

Intumwa ye mu Burasirazuba bwo Hagati yitwa Steve Witkoff  yo ivuga ko ibyo ibinyamakuru bivuga by’uko hari amakuru y’iperereza byabonye avuga ko igitero cya Amerika muri Iran nta musaruro cyatanze, ari ibyo kuyobya abantu.

Indi nkuru ni uko kuva intambara ya Israel na Iran yatangira mu minsi 12 ishize, ijoro ryakeye ritaranzwemo kurasana.

BBC yanditse ko muri Iran ho bakatiye abantu batatu urwo gupfa bamanitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunekera Israel.

Ikigo gikora itangazamakuru kitwa Mizan kivuga ko abo bantu banahamwe n’icyaha cyo kwinjiza ibiturika muri Iran bagamije kwica abakomeye.

Abahamwe n’ibyo byaha bagakatirwa urwo gupfa ni Idris Ali, Azad Shojai na Rasoul Ahmad Rasoul.

Hari abandi bantu 700 Iran yafashe ibakurikiranyeho kugirana na Israel umubano mu buryo runaka, bakaba barayifashije muri iyo ntambara imaze iminsi 12, ubu ikaba yabaye icwedetse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto