RDF Na Polisi Bagiye Kongera Kuvura Abaturage

Izi nzego zisanzwe zifasha abaturage kubona ubuvuzi buboneye kandi begerejwe.

Imibare itangwa n’inzego z’umutekano ni ukuvuga Rwanda Defence Force na Rwanda National Police ivuga ko mu gihe abazikorera bagiye kumara baha serivisi z’ubuvuzi abatuye Rulindo, bazavura abantu 10,000.

Itangizwa ry’iyo gahunda ryabereye mu Murenge wa Kinihira uri muri 17 igize Akarere ka Rulindo.

‘Citizen Outreach Program’ yo kuvura abaturage bo muri aka Karere izagera no kubagaturiye kandi bizakorwa nta kiguzi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kinihira, Dr. Ruzindana Wanyoni avuga ko ubwo buvuzi buzibanda ku ndwara z’amagufa, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, kubaga mu nda n’iz’imbere mu mubiri.

- Kwmamaza -

Ubwo bwatangizwaga hari bamwe mu babuhawe ku ikubitiro babwiye itangazamakuru akamaro bumva bizabagirira.

Ati “Si ubwa mbere baje kutuvura hano ku bitaro bya Kinihira kandi uwo bavuye wese ataha yishimye, avuga ko bamuvuye neza.”

We na bagenzi be bashima ko ubwo buvuzi bubasanga aho batuye bakabona no k’ubuntu.

Ku ikubitiro, abaturage bitabiriye iyi gahunda bari 1000, bakifuza ko cyajya kiba kenshi, kikagera kuri benshi.

Kuvura abaturage bikozwe n’inzego z’umutekano ni ngarukamwaka, bikabera mu Mujyi wa Kigali no mu zindi Ntara.

Biba bigamije gufasha abafite amikoro make kubona ubuvuzi butabahenze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto