Perezida Kagame Yashimiye Erdogan Nyuma Y’Irahira Rye

I Ankara muri  Turikiya haraye habereye umuhango w’irahira rya Recep Tayyip Erdogan wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu. Perezida Paul Kagame ari mu Bakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango, bamushimira ko yongeye kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora iki gihugu cy’igihangange.

Erdogan niwe muyobozi wa Turikiya wamamaye kurusha benshi bamubanjirije. Ni umuyobozi ukunzwe mu baturage be k’uburyo n’abantu bigeze kugerageza kumuhirika abaturage babamaganiye kure.

Iki gihugu gisanganywe umubano mwiza n’u Rwanda.

Ni imikoranire iri mu nzego zitandukanye.

- Advertisement -

Gifite ibigo bikomeye mu by’ubwubatsi birimo n’ikitwa SUMMA kiri kubaka Stade Amahoro ndetse n’izindi nyubako.

Rwandair kandi ifitanye amasezerano y’imikoranire na Turkish Airways mu  bufatanye mu by’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bukoresha ikirere.

Mu minsi ishize iki gihugu cyagize ibyago gipfusha abantu babarirwa mu bihumbi kubera umutingito.

Icyo gihe u Rwanda rwihanganishije Turikiya kandi nayo iherutse kurufata mu mugongo nyuma y’uko rupfushije abantu 135 kubera ibiza.

Ibiza byagwiririye u Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi, 2023 ubwo imvura nyinshi yatezaga inkangu n’imyuzure bikica benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version