Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda Yapfuye

Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof Emmanuel Tumusiime Mutebile, yitabye Imana ku myaka 72. Yaguye mu bitaro mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho yari yagiye kwivuriza.

Prof Mutebile yashyizwe mu bitaro ku wa 31 Ukuboza 2021, ubwo yagiraga ikibazo cy’ubuzima gishingiye ku burwayi bwa diyabete (diabète) amaranye igihe.

Yitabye Imana kuri iki Cyumweru ahagana saa 5h00’ z’urukerera.

Mu myaka ishize, Prof Mutebile yashyirwaga mu bitaro, yakoroherwa agasezererwa.

Yari umuyobozi wa Banki Nkuru ya Uganda guhera mu 2001, ndetse yaherukaga kongererwa manda mu 2021.

Mbere yaho yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta, kuva mu 1992 kugeza mu 2001 ubwo yagirwaga Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda.

Afatwa nk’umwe mu banogeje ndetse bagashyira mu bikorwa ivugurura mu bukungu bwa Uganda, ryafashije igihugu kurenga ibibazo byo mu myaka ya 1970 na 1980.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version