Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye n’umukozi w’urwego rufasha mu kubona ubutabera, MAJ, bakekwaho ibyaha bya ruswa.
Kuri Twitter, RIB yanditse ko abafunzwe ‘ bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa’ n’ubufatanyacyaha mu kwaka no kwakira ruswa hagamijwe kuburizamo ikurikiranwa ry’icyaha.
Raporo ngarukamwaka ikorwa n’Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, ishami ry’u Rwanda ikunze gutunga urutoki inzego zikora mu butabera kuba zimwe mu zigaragaramo ruswa.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko bariya bantu bakoreye kiriya cyaha bakurikiranyweho mu Karere ka Rubavu.
Avuga ko icyaha bakurikiranyweho iyo bagihamijwe n’urukiko bakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga yahamijwe ko yashakagamo ruswa