Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yifurije Abanyarwanda Iminsi Mikuru Myiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yifurije Abanyarwanda Iminsi Mikuru Myiza

admin
Last updated: 24 December 2021 5:21 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yifurije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kugira iminsi mikuru myiza, abagaragariza ko we yayitangiye neza yifashishije amafoto ari mu busitani, hamwe n’imbwa ebyiri.

Ni iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani abantu basabwa kwizihiza bari mu rugo, kubera ibihe bitoroshye bijyanye n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa COVID-19, burimo gutizwa umurindi n’ubwoko bushya bwa virus yihinduranyije ya Omicron.

Mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku wa 20 Ukuboza, “ibirori bijyanye n’iminsi mikuru byose birabujijwe.”

Perezida Paul Kagame yanditse kuri Twitter, ati “Umuryango wanjye hamwe nanjye tubifurije mwese iminsi mikuru myiza. Njye nagize intangiro nziza zayo…”

My Family & I wish You All a Very Happy Festive Season!
Got a good start to my own….!!
Love them.. pic.twitter.com/54zSGTC4cf

— Paul Kagame (@PaulKagame) December 24, 2021

Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri mushya w’umutekano, Alfred Gasana ku wa 13 Ukuboza, Perezida yavuze ko mu gihe Abanyarwanda binjira mu bihe bisoza umwaka no gutangira umushya, ari umwanya wo kwitwararika ako kwirarara, ngo hato badaha urwaho icyorezo cya COVID-19.

Yifurije abayobozi n’abaturarwanda bose gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no gutangira neza umushya wa 2022.

Yagize ati “Twizera ko umwaka uza uzarushaho kuba mwiza kurusha uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo, ubwo ndavuga izi ngorane isi yose igenda ihura nazo za covid-19. Nubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya, ari ugukingira umubare w’abantu benshi no kugabanya umubare w’abagiye barwara, ubona ko ku isi hose niko bigenda bimera, bigenda bigaruka, bisa n’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka.”

“Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza, ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda. Ni uko tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru yo kurangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura, kubera ko birumvikana abantu iyo bahuye ari benshi bakanezerwa, hari ubwo bivamo kwibagirwa kwirinda uko bikwiye.”

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza COVID-19 ku bwinshi ndetse harimo no gutangwa urukingo rushimangira, hagamijwe kurinda abantu kuzahazwa n’iki cyorezo kitarabonerwa umuti.

TAGGED:featuredIminsi MIkuruNoheliPaul KagameUbunani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Igiye Kwinjiza Abasirikare Bashya Mu Mutwe w’Inkeragutabara
Next Article Bill Gates Yatangaje Igihe COVID-19 Izarangirira Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?