Perezida Kagame Yifurije u Burundi Amahoro N’Iterambere Birambye

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, Perezida w’ Rwanda Paul Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ubutumwa bwifuriza iki gihugu amahoro n’iterambere birambye.

Ubu butumwa Ndayishimiye yabushyikirijwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’u Burundi handitseho ko Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange bifurije Abarundi gukomeza kugira amahoro no gutera imbere kandi mu buryo burambye.

Haranditse hati: “ Mu rwego rwo gukomeza kwishimira ubwigenge, Umukuru w’Igihugu yakiriye itsinda ryaturutse mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Bukubiyemo ubutumwa bw’amahoro n’iterambere birambye bwoherejwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bugenewe mugenzi we w’u Burundi.”

- Kwmamaza -

Ubwo u Burundi bwizihizaga umunsi w’ubwigenge mu mwaka ushize(2021) nabwo u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ndetse biba igitangaza mu Burundi.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Ngirente nirwo rukozwe mu Burundi n’umuyobozi ukomeye w’u Rwanda bwa mbere mu myaka isaga itanu yari ishize.

Kuva mu 2015 kugeza umwaka ushize u Rwanda n’u Burundi byari bifitanye umubano utari mwiza, kugeza ubwo u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

U Rwanda narwo rugashinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi ibintu byatangiye guhinduka.

Perezida Kagame yigeze kuvugira mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi ko umubano n’u Burundi urimo kuzahuka.

Ati “Abaturanyi bacu benshi, ariko ni bane gusa, ngira ngo abandi bose tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi, ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana tuka… ariko ngira ngo ubu twe n’abarundi turashaka kubana, na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira.”

Icyo gihe yavuze ko umuturanyi w’u Rwanda wari utararubanira neza yari Uganda.

Icyakora muri iki gihe bigaragara ko umuturanyi urubaniye nabi ari Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ubwo na Uganda atari shyashya.

Ku rundi ruhande ariko, iby’u Burundi nabyo ntawabishira amakenga kubera ko mbere y’uko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo uba mubi ku rwego biriho muri iki gihe, Perezida wa DRC witwa Felix Tshisekedi yasuye u Burundi ahamara igihe.

Ntawamenya ibyo Abakuru b’ibi bihugu byombi baganiriye ariko iyo urebye uko ibintu byahise bigenda muri aka Karere, ndetse ukazirikana ko mbere y’umwaka wa 2019 na nyuma y’aho gato hari abantu bavaga muri Repubuliya ya Demukarasi ya Congo bagaca i Burundi bateye u Rwanda ushobora kwanzura ko hari umubano hagati ya Gitega na Kinshasa kandi ushobora kugira ingaruka ku mutuzo w’Abanyarwanda.

Tshisekedi Arasura u Burundi

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yajyaga mu Burundi hari ababifashe  nk’ikimenyetso gikomeye cy’ukuzahuka  k’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi ariko hari byinshi bigomba gukomeza kunozwa hagati aho.

Ibimenyetso by’ukuzahuka kwawo byatangiye kugaragara mu mwaka ushize(202), ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro na mugenzi we w’u Rwanda bahuriraga ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba – Gasenyi.

Baganiriye ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi, bagaragaza ko ibihugu byombi ari abavandimwe.

Bijyanye n’inama zakomeje guhuza abayobozi bashinzwe iperereza rya gisirikare, biyemeje gufatanya mu bijyanye n’umutekano.

Izindi ntambwe zose zaratewe uretse imwe..

Taliki 09, Ukubaoza, 2021 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu nzira nziza, igisigaye ni uko bashyikirizwa abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, bigateza imvururu zaguyemo abantu benshi.

Amb Albert Shingiro( aha yari agihagarariye igihugu cye muri UN)

Shingiro yari yagiranye ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi.

Yashimye uburyo inzego mpuzamahanga nka Francophonie na Leta zunze Ubumwe za Amerika bamaze gukuriraho ibihano u Burundi k’uburyo bukomeje kwagura imibanire yabwo n’ibindi bihugu n’inzego mpuzamahanga.

Yagarutse ku mibanire n’abaturanyi nk’urwego bashyiramo imbaraga nyinshi, avuga ko umuturanyi ashobora kuba mwiza cyangwa mwiza buhoro, “ariko kuri twe nta muturanyi mubi dufite.”

K’umubano n’u Rwanda umaze igihe urimo agatotsi, Amb Shingiro yavuze  ko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka.

Ati “Igisigaye ni ukudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, naho ubundi izindi ntambwe zose zaratewe.”

Umwe mu bashakishwa cyane n’u Burundi bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni General Godefroid Niyombare.

Ntabwo ahantu aherereye hazwi.

U Burundi buvuga ko benshi mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 bahungiye mu Rwanda.

Uretse abahunze bafite impamvu za politiki, Abarundi benshi bari barashyizwe mu nkambi ya Mahama bamaze igihe batahuka mu gihugu cyabo.

Mu bimenyetso by’izahuka ry’umubano, u Rwanda rwashyikirije  u Burundi abarwanyi rwafashe bo mu mutwe wa RED Tabara, bari binjiye ku butaka bwarwo banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Rwanashyikirije u Burundi abandi bantu bakoze ibyaha bitandukanye bagahungira mu Rwanda.

U Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN bafashwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version