Perezida Kagame Yitabiriye Umunsi Mukuru Muri Zanzibar

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu Taliki 12, Mutarama, 2024, nibwo Perezida Paul Kagame yageze muri Zanzibar mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Zanzibar imaze ikoze impinduramatwara yatumye yihuza na Tanganyika bigakora Tanzania y’ubu.

Ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Zanzibar witwa Dr. Hussein Ali Mwinyi ndetse na Samia Suluhu Hassan usanzwe ari Perezida wa Tanzania.

Tanzania ni Repubulika yiyunze igizwe na Tanganyika na Zanzibar.

Zanzibar wayita igihugu gifite ubwigenge bucagase, autonomy, kuko gikorera mu mabwiriza atangwa n’ubutegetsi bwa Dar es Salaam n’ubwo nayo ifite andi mategeko yishyiriraho ubwayo.

- Kwmamaza -

Mu myaka wa 1964 nibwo Abirabura bari batuye Zanzibar bipakuruye ubutegetsi bw’Abarabu bwayoborwaga na Sultan wa Zanzibar wari Umwarabu.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko ubutegetsi bufatwa n’Abirabura, aba bakaba ari bo biganje muri Zanzibar kugeza n’ubu.

Abarabu nibo bari bake kandi bagategekesha ubwikanyize bituma Abirabura bibivumbagatanyaho, barabahirika.

Ibi byose ariko byagizwemo uruhare n’Abongereza bategekaga kiriya kirwa.

Taliki 12, Mutarama, 1964 nibwo itsinda ry’abasore b’inkorokoro ryiyemeje gukuraho Abarabu bari  bashyigikiwe n’igihugu cya Oman.

Mu gitondo kare, bayobowe na John Okello bagabye igitero ku kicaro gikuru cya Polisi bayambura intwaro zose, bakomereza mu Murwa mukuru ahitwa Zanzibar Town, bahirika Sultan na Guverinoma ye.

Bose bari mu ishyaka ryitwaga Afro-Shirazi Party, bakaba barabarirwaga hagati y’abantu 600 n’abantu 800.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version