Leta ya Tanzania yemeje ko John Pombe Magufuli wari perezida wa gatanu w’icyo gihugu yitabye Imana ku myaka 61. Urupfu rwe rwatangajwe na Visi Perezida Samia Suluhu Hassan kuri televiziyo y’igihugu.
Visi Perezida Suluhu yavuze ko Magufuli yapfuye kuri uyu wa Gatatu azize ibibazo by’umutima, aho yaguye mu bitaro bya Dar Es Salaam yivurizagamo.
Hahise hatangazwa iminsi 14 y’icyunamo mu gihugu, amabendera yose agomba kururutswa kugeza mu cya kabiri.
Magufuli yari amaze iminsi arembye, aho byakunze kuvugwa ko arwaye COVID-19.
Guverinoma y’icyo gihugu yo yahisemo guceceka ku burwayi bwe, kugeza ubwo Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa aheruka kuvuga ko Magufuli ameze neza, ko ahubwo afite akazi kenshi ari yo mpamvu abaturage batamubona.
Gusa ntibyabujije umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu kuvuga ko Magufuli agomba kuba yarapfuye ahubwo bikagirwa ibanga. Ku wa Kabiri yanditse kuri Twitter ko ibimenyetso bigaragaza ko hari imyiteguro ya gisirikare yo gusezera umunyacyubahiro nubwo amakuru adashyirwa ahabona.
Muri Tanzania hari abantu benshi bafunzwe bashinjwa “gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’umukuru w’igihugu”, bazira ko bavuze ko Magufuli arembye nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje ku wa Mbere.
Magufuli yatangiye kuyobora Tanzania mu 2015, yaherukaga gutorerwa indi manda y’imyaka itanu.
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyaduka, Magufuli yakunze kuvuga ko Imana yakibarinze ahubwo agatunga agatoki ibihugu byagiye bifata ingamba zirimo guma mu rugo mu kugikumira, agasaba abaturage be kutabyitabo bagakora ibibateza imbere.
Mu kwezi gushize nabwo Seif Sharif Hamad wari visi perezida wa Zanzibar yarapfuye, nyuma y’iminsi avurwa icyorezo cya COVID-19.