Perezida Ndayishimiye Arashaka Guca Abayobozi B’Intakoreka

Ubwo yayoboraga umuhango wo gushyira ho Guverineri mushya w’Intara ya Rumonge, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abayobozi bigize intakoreka ngo barakomeye, bari bakwiye kubivamo bakubaha ababayobora.

Umuhango wo kwimika Guverineri mushya wa Rumonge witwa Léonard Niyonsaba wabereye kuri Stade Izere.

Perezida  Evariste Ndayishimiye yavuze ko bibabaje kuba hari abayobozi bagitekereza ko igihugu kikiri mu bihe by’intambara ya kinyeshyamba.

Avuga ko u Burundi bwabaye igihugu cy’amahoro, kiri kwiyubaka kandi ko buri muturage wacyo akwiye kubaha abamuyobora, buri muyobozi akamenya ko gukorana n’abandi ari byo bimugeza ku ntego yihaye.

- Advertisement -

Yabwiye Guverineri Léonard Niyonsaba ko mu nshingano zihutirwa afite harimo iyo gukuraho burundu abantu bigize rutare badashaka kumvira gahunda ya guverinoma irimo n’imiyoborere iboneye y’Intara ya Rumonge.

Yibukije Niyonsaba ko ari we Guverineri wa Rumonge, ko ntawe ukwiye kumuvugiramo cyangwa ngo ajye yitambika imigambi ye.

Perezida Ndayishimiye yabwiye Guverineri Léonard Niyonsaba ati: “ Hari abibwira ko ari intakoreka muri iyi Ntara. Uzagusuzugura nanjye azaba ansuzuguye, ubwo uzakore igikwiye.”

Hagati aho hari abantu bahoze bayobora Komite z’Intara ya Rumonge bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Muri bo harimo uwahoze ayibereye Guverineri witwa Consolateur Nitunga waje kugirwa umujyanama muri Ambasade y’u Burundi i Kinshasa.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyanditse ko Consolateur Nitunga ari hafi guhamagazwa mu Burundi kugira ngo agire ibyo abazwa ku ruhare yagize mu  inyerezwa ry’amafaranga yavanywe mu kigega cya Leta.

Mu Ukuboza, 2022 hari abandi bayobozi barimo uwa Komini ya Bugarama, Rumonge na Buyengero batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Izi zose ni Komini zigize Intara ya Rumonge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version