Perezida Nyusi Yafunguye Banki Mu Gace Ingabo Z’u Rwanda Zagaruyemo Amahoro

Umukuru wa Mozambique Filip Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ashimira abagabo n’abagore bagiye yo kuhagarura amahoro.

Yababwiye ko umurimo bakorera muri Cabo Delgado ari ingenzi ku mibereho myiza y’abaturage kubera ko abenshi batahutse, ubu bakaba batekanye bakora bakiteza imbere.

Perezida Nyusi yaboneyeho no kufungura Banki yiswe Millenium Bank yubatswe ahitwa Palma.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingbao z’u Rwanda handitseho ko ifungurwa ry’iriya Banki byerekana ko ubuzima bwongeye kugaruka ndetse na serivisi za banki  zongeye gukora.

- Advertisement -
Nyusi yaganirije ingabo na Polisi y’u Rwanda bagiye kugarura amahoro mu gihugu
Yaboneyeho gufungura ahari banki
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version