Perezida Tshisekedi Yageze I Rubavu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yageze mu Karere ka Rubavu, yakirwa na Perezida Paul Kagame.

Biteganyijwe ko aba bayobozi bombi bagirana ibiganiro, ndetse bagasura ibikorwaremezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi.

Mu zindi ngingo ziganirwaho harimo umutekano hagati y’ibihugu byombi. Kugeza ubu hari imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’ibi bihugu, ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Mu biganirwaho kandi harimo ibijyanye no kongerera imbaraga ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, n’uburyo bushobora gukoreshwa mu ishoramari rihuriweho.

Biteganywa ko kuri uyu wa Gatandatu aba bayobozi bombi bazongera guhurira noneho i Goma muri RDC, naho bakazasura ibice byangijwe n’imitingito.

- Advertisement -

Perezida Tshisekedi amaze iminsi mu ruzinduko i Goma.

Perezida Paul Kagame ajya kwakira Tshisekedi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version