Kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Ukuboza, 2020 nibwo Inteko yaburanishaga urubanza rwa Major(Rtd) Habib Mudathiru n’abo bareganwaga yarupfundikiye. Ruzasomwa taliki 15, Mutarama, 2020. Mbere y’uko bitangazwa ko rupfundikiwe, Mudathiru yahawe umwanya agira icyo avuga, asaba imbabazi Abanyarwanda na Perezida Kagame.
Yatakambiye Urukiko avuga ko yemera ibyaha bitatu birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe akanabisabira imbabazi, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi no kugirana umubano n’amahanga hagambiriwe gushoza intambara.
Yavuze ko yinjiye mu mutwe w’ingabo utemewe ariko ahakana kuwushinga, kuko yawumenye akiri no mu gihugu gusa yemera ibyaha bitatu muri bitanu yashinjwaga.
Ati “Ibyo bikaba ari ibyaha bitatu nemera ntashidikanya kandi nkaba mbisabira imbabazi.”
Yanavuze ko atemera icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, anahakana icyaha cy’iterabwoba, kuko ngo kuva yinjira muri iki gihugu mu 1990, nta muturage yigeze akomeretsa ku buryo yakwemera icyaha cy’iterabwoba.
Yavuze ko ataburanye ku cyaha cy’iterabwoba ngo acyisobanureho, kuko atigeze akibazwaho cyangwa ngo kizanwe mu ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo, nk’uko ngo yabigiriwemo inama n’umwavoka we.
Gusa umucamanza yamubwiye ko mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ibyaha byose bitagezwa imbere y’urukiko kuko Ubushinjacyaha buba busaba umwanya wo gukomeza iperereza, rishobora kubamo n’ibindi byaha.
Mudathiru yahakanye ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ko yigeze gufatirwa ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, avuga ko atari we, kuko icyo gihe yari mu Bijabo mu mashyamba ya RDC. Yavuze ko ntaho yari ahuriye no kwinjiza abarwanyi bashya, yemera ko yabahaye imyitozo gusa.
Yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda mu mwaka ushize, akavuzwa, ndetse anitabwaho ku ndwara afite za diabète n’umuvuduko w’amaraso.
Yakomeje ati “Nkaba nshimira Inteko muyoboye kuba Nyakubahwa Perezida w’inteko, guha umuntu ubwisanzure akaburana mu bwisanzure, icyo kintu ndakibashimiye kuko mwatanze uburenganzira kugira ngo umuntu yisobanure.”
Yungamo ati: “Nciye bugufi imbere yanyu mbasaba imbabazi, ngo nsabe imbabazi Nyakubahwa Perezida wa repubukika kandi nsaba imbabazi abanyarwanda muri rusange.”
Yavuze ko arebye ibyaha yari arimo n’uburyo yakiriwe mu Rwanda, byamuteye inkomanga ku buryo yicuza bikomeye.
Yakomeje ati “Byose nkaba mbivuga, mvuga ko ibyabaye nibyo, nkaba mbisabira imbabazi ku gihugu, u Rwanda ni umubyeyi wa twese. Nyakubahwa mucamanza mu bushishozi bwanyu, muzace inkongi izamba, gusaba imbabazi bivuye mu ndiba z’umutima wanjye.”
Yasabye ko bazamudohorera bakamugabanyiriza ibihano, kuko ngo igihe yazaba agihumeka, agiriwe icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe yazubahiriza amategeko uko yakabaye.
Rusigariye Ildephonse nawe yasabye imbabazi, avuga ko agiriye impuhwe agafungurwa yaba intangarugero mu baturage basanzwe.
Yavuze ko yajyanywe mu mitwe yitwaza intwaro yijejwe akazi, ku buryo nta bushake yagize bwo gukora ibyaha.
Ndirahira Jean de Dieu, Umurundi ufungiye gufatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yashimye uko u Rwanda rwamwakiriye, asaba urukiko kumurenganura kuko yajyanywe mu mashyamba ya Congo ashimutiwe mu isoko mu Burundi, n’abantu bavuga Ikinyarwanda.
Yakomeje ati “Nkaba nsaba Leta y’u Rwanda kumpa ubuhungiro kubera ko abanshimuse bari mu gihugu cy’u Burundi.”
Mu bafunzwe kandi, Umunya-Uganda, Desideriyo Fred we yavuze ko ajya no kuzanwa mu Rwanda ariwe wishyikirije inzego z’umutekano za RDC, bamushyikiriza u Rwanda.
Me Rwagasore ubunganira, yasabye Urukiko ko rwabahanaguraho ibyaha, ariko bakaba bashyizwe mu nkambi cyangwa se aho baba bari, kugira ngo babasubize mu buzima busanzwe, ndetse imiryango mpuzamahanga igakorana n’imiryango yabo harebwa niba yiteguye kubakira, kuko nta miryango bafite mu Rwanda yaba ibakiriye.
Perezida w’Inteko Umucamanza Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana yapfundikiye urubanza, avuga ko ruzasomwa ku wa 15 Mutarama 2021.
Ivomo: Real Rwanda