Perezida Wa Mali Na Minisitiri W’Intebe Batawe Muri Yombi

Abayobozi ba gisirikare muri Mali bataye muri yombi Perezida w’inzibacyuho Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane, nyuma y’impinduka bari bamaze gukora mu bagize guverinoma.

Abasirikare bitwaje imbunda babanje kujya mu rugo rwa Minisitiri w’intebe bamusaba kwemera bakajyana kwa Perezida N’Daw, bombi bahita bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kati, kiri hanze y’umurwa mukuru Bamako nk’uko amakuru abyemeza.

Bafashwe nyuma y’amavugurura bari bamaze gukora muri guverinoma, yatumye babiri mu itsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi mu mwaka ushize basimburwa muri minisiteri y’ingabo n’iy’umutekano. Ni ibintu bitashimishije abasirikare bakuru bayoboye igihugu.

Hari amakuru ko mu batawe muri yombi harimo na Minisitiri w’ingabo Souleymane Doucoure.

- Advertisement -

Ifungwa ry’aba bayobozi ryarushijeho gutera rujijo ku hazaza h’imiyoborere y’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, nyuma y’uko muri Kanama umwaka ushize abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita.

Ndaw na Ouane bari barahawe kuyobora inzibacyuho y’amezi 18 ngo ubutegetsi busubizwe mu maboko y’abasivili. Gusa hakomeje kubaho impungenge ku kuba abasirikare bakomeje gufata imyanya ikomeye muri guverinoma.

Hari amakuru ko kuri uyu wa Kabiri umuhuza mu bibazo bya Mali, Goodluck Jonathan wanabaye Perezida wa Nigeria, azagirira uruzinduko i Bamako.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version