Perezida Ndayishimiye Yashyize Mu Kiruhuko Ba Jenerali 5 Na Ba Colonel 29

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasinye iteka rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye bakuru 36 bo mu Ngabo z’u Burundi, barimo batanu bo ku rwego rwa General na ba Colonel 29. Muri abo bandi harimo ba Major babiri.

Ku rutonde rw’aba basirikare hagaragaraho Lieutenant-General Ndayishimiye Joseph wabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Burundi.

Harimo kandi General Major Gateretse Maurice, umwe mu basirikare bakomeye b’u Burundi. Mu mwaka wa 2018 wabaye Umuyobozi wungirije w’Ingabo zari mu butumwa bw’Ubumwe bwa Afurika bwo kugarura amahoro muri Somalia, AMISOM, ashinzwe ibijyanye n’ibikoresho.

Gen Gateretse

Harimo kandi Brigadier General Nzisabira Obed, Brigadier General Kamoso Deogratias na Brigadier General Nahimana Salvator.

- Advertisement -

Bose uko bari ku rwego rwa Jeneral barengeje imyaka 60 kuko bavutse mu 1960.

Aba basirikare nyuma yo gusezererwa bahise bashyirwa mu rwego rw’Inkeragutabara nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga Ingabo z’u Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version