U Bushinwa Bwasabye Amerika Kwirinda Kubukora Mu Jisho

Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yasohoye itangazo isaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kwirinda kubukora mu jisho kuko byazazigiraho ingaruka. Ni nyuma y’uko hari indege ya gisirikare y’Amerika iherutse kugwa muri Taiwan.

Ibinyamakuru byo muri Taiwan bivuga ko hari indege yo mu bwoko bwa C-146A Wolfhound y’ingabo z’Amerika yahagurutse mu kigo cy’ingabo z’Amerika kiri mu Buyapani ahitwa Kadena igwa ku kibuga cyazo kiri Taipei muri Taiwan.

Bivugwa ko iriya ndege yahamaze iminota 35 ipakururwamo ibyo yari izaniye ikigo cy’Abanyamerika kiri Taipei kitwa American Institute.

Ibi byarakaje ingabo z’u Bushinwa k’uburyo Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa yahagurutse yiyama Amerika iyibwira ko ibyiza ari ukwirinda ‘gukina n’umuriro.’

- Advertisement -

Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa Col   Wu Qian yavuze ko ibyo Amerika ikora byose igomba kuzirikana ko Taiwan ari u Bushinwa kandi ko byatinda byatebuka izomekwa ku Bushinwa.

Yagize ati: “  Turasaba Amerika kwirinda kudushotora ikina n’umuriro. Nireke kudushotora binyuze mu bikorwa byo gukorana na Taiwan bigamije kudukora mu jisho.”

Col Wu avuga ko nta gihugu ku isi cyagombye gukerensa ubushobozi bw’u Bushinwa bwo kurinda ubusugire bwabwo.

Yashimangiye ko ibyo Amerika iri gukora bizakoraho Taiwan, ko ibyiza kuri yo ari ukwirinda gukomeza ubushotoranyi ifatanyije n’Amerika.

Ubushinwa busaba Amerika kwibuka ko hari amasezerano yagiranye nabwo asobanura uko yagombye kwitwara ku kibazo cya Taiwan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version