Perezida W’Angola Arasura u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Bwana Tété Antonio ari mu Rwanda mu ruzinduko ruteguriza Umukuru w’igihugu cye  João Lourenço. Uyu mugabo ubu ni we muhuza hagati y’u Rwanda na DRC ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Iki gihugu cyari giherutse guhambiriza Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa Bwana Vincent Karega.

Mu mpera z’Icyumweru gishize Minisitiri Tété Antonio yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta baganira ku bibazo bireba u Rwanda na DRC.

- Advertisement -

Icyo gihe imwe mu ngingo bemeranyijeho ikomeye ni uko ibikubiye mu masezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda ari byo bigomba gukurikizwa kugira ngo amahoro agaruka mu Burasirazuba bwa Repubulikaya Demukarasi ya Congo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane akuhutse i Goma.

Biteganyijwe ko Perezida wa Angola ari bugere mu Rwanda mu masaha ari imbere  kuri uyu wa Gatanu, Taliki 11, Ugushyingo, 2022.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version