Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Bwana Tété Antonio ari mu Rwanda mu ruzinduko ruteguriza Umukuru w’igihugu cye João Lourenço. Uyu mugabo ubu ni we muhuza hagati y’u Rwanda na DRC ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC.
Iki gihugu cyari giherutse guhambiriza Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa Bwana Vincent Karega.
Mu mpera z’Icyumweru gishize Minisitiri Tété Antonio yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta baganira ku bibazo bireba u Rwanda na DRC.
I arrived in Kigali this evening ahead of the visit of H. E. João Manuel Gonçalves Lourenço, President of the Republic of Angola to meet jus Brother , H. E. Paul Kagame , Président of the Republic of Rwanda ; always delighted to be here. pic.twitter.com/IJt5f00V4A
— Amb Tete Antonio (@amb_tete) November 10, 2022
Icyo gihe imwe mu ngingo bemeranyijeho ikomeye ni uko ibikubiye mu masezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda ari byo bigomba gukurikizwa kugira ngo amahoro agaruka mu Burasirazuba bwa Repubulikaya Demukarasi ya Congo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane akuhutse i Goma.
Biteganyijwe ko Perezida wa Angola ari bugere mu Rwanda mu masaha ari imbere kuri uyu wa Gatanu, Taliki 11, Ugushyingo, 2022.