Perezida W’u Burundi Yikoreye Umusaraba Yigana Yezu Wabambwe

Mu rwego rwo gufasha abaturage be gutangira uwa Gatanu Mutagatifu ubategurira kwibuka urupfu rwa Yezu Kristu, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiya yagaragaye ari mu nzira y’umusaraba atwaye umusaraba ku rutugu.

Hari mu gikorwa cyitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye mu butegetsi bw’u Burundi ndetse no mu rwego rwa Politiki.

Hari kandi n’umugore we Angeline Ndayubaha Ndayishimiye.

Iriya nzira y’umusaraba yabereye mu gace kitwa Musave ahari Kiliziya yitiriwe Mutagatifu François d’Assise w’i Magarama.

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye yageze imbere undi muntu wari wambaye nk’umuhereza mu Kiliziya aramwakira, aramutwaza.

Ku Cyumweru taliki 17, Mata, 2022 nibwo abo mu madini ya Gikirisitu bazibuka urupfu rw’Umwami Yezu Kristu wishwe amanitswe ku musaraba.

Yageze imbere yakirwa n’umwe mu Bakirisitu
Bari kwizihiza uwa Gatanu Mutagatifu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version