Umugabo Wa Rihanna Aravugwaho Kumuca Inyuma Kuko Atwite

Abafana ba Rihanna banenze umugabo we witwa A$AP Rocky kuko ngo yamuciye inyuma muri ibi bihe uyu muririmbyi atwite inda y’imvutsi.

Icyakora yaba Rihanna yaba na A$AP ntawe uragira icyo abivugaho.

Abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibi byamamare( umwe ni umuririmbyi undi ni umuraperi) bavuga ko Rihanna aherutse gufatira mu cyuho A$AP aryamanye n’umukobwa ukora inkweto witwa Amaina Muaddi.

Amaina Muaddi uvugwa ho kuba ‘kazarusenya’ mu rukundo rwa Rihanna n’umukunzi we

Bijya gukwira henshi byabanje  gutangazwa n’umugabo witwa Louis Pisano wahoze ari umwanditsi ku mideli.

- Advertisement -

Ubutumwa bwe bwagiraga buti: “Rihanna & ASAP Rocky bamaze gutandukana. Batandukanye nyuma y’uko Rihanna afashe uyu mugabo aryamanye n’umukobwa ufite uruganda rukora inkweto witwa Amina Muaddi.”

Bibaye ari ukuri byababaza cyane Rihanna kuko asanzwe ari umukiliya wa Muaddi ukora inkweto zitwa Fenty.

A$AP Rocky

Hari umufarana wa Rihanna wavuze ko kuba Rihanna yaciwe inyuma n’uriya muraperi byamubabaje k’uburyo yarahiye kutazongera gukunda abagabo.

MailOnline ivuga ko  A$AP Rocky yatangiye gukundana na Rihanna mu mwaka wa  2020 ariko ngo mu mwaka wa 2013 nibwo ikibatsi cy’urukundo cyatangiye kubavugwamo ubwo Rihanna yari ari mu bitaramo yise Diamonds World Tour.

N’ubwo abantu bavuga ko umubano hagati y’aba bombi wajemo kidobya, bo bemeza ko nta n’umwe uzasiga undi, ngo bazatunganywa n’urupfu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version