Pierre Buyoya yapfuye

Maj(Rtd) Pierre Buyoya wari usanzwe ari Intumwa y’Afurika yunze ubumwe muri Mali akaba yarayoboye u Burundi mu bihe bitandukanye agakora na coup d’états nyine harimo n’iyahitanye Melchior Ndadaye yapfuye. Harakekwa ko yazize COVID-19.

Uyu mugabo yari aherutse gukatirwa gufungwa burundu n’Inkiko zo mu Burundi zamuhamije ibyaha birimo kwica Perezida Melchior Ndadaye, Nta gihe kinini cyari gishize yeguye ku mwanya wo kuba Intumwa yihariye y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe muri Mali.

Amakuru dukesha Ijwi rya America, avuga ko hataramenyekana icyahitanye uyu mugabo wayoboye u Burundi muri manda ebyiri ariko bamwe mu ba hafi y’umuryango we babwiye iki kinyamakuru ko yari arwaye icyorezo cya COVID-19.

U Burundi muri uyu mwaka bupfushije ababuyoboye babiri kuko muri Kamena uyu mwaka wa 2020, Perezida Pirre Nkurunziza wari uriho asoza manda ye yapfuye azize indwara y’umutima.

- Advertisement -

Pierre Buyoya na we witabye Imana, yayoboye u Burundi muri manda ebyiri zirimo iyo kuva mu 1987-1993, yagiye ku butegetsi abanje guhirika ubwa Perezida Jean Baptiste Bagaza na we wari wabugiyeho abanje guhirika ubutegetsi  bwa Michel Micombero mu 1976.

Majoro Pierre Buyoya wari wavuye ku butegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Melchior Ndadaye wo mu ishyaka rya FRODEBU, yongeye kuba Perezida w’u Burundi mu 1996 kugeza mu mwaka wa 2003.

 

Incamake kuri Buyoya

Pierre Buyoya yavutse taliki 24, Ugushyingo, 1949, avukira ahitwa Rutovi, mu Ntara ya Bururi.

Yari umusirikare akaba n’umunyapolitiki wayoboye u Burundi inshuro ebyiri nyuma yo guhirika ababuyoboraga akoresheje ingufu za gisirikare.

Yamaze imyaka 13 ategeka u Burundi.

Yahiritse ubutegetsi ku nshuro ya mbere muri 1987 yongera kubuhirika muri 1993 ahiritse Ndadaye.

Ubwa mbere yahiritse Jean Baptiste Bagaza.

Avugwaho ko ubutegetsi bwe yabusaranganyine Abatutsi bo mu Burundi akandamiza Abahutu b’aho.

Muri Nyakanga, 1996 Buyoya yongeye kujya ku butegetsi abifashijwemo n’abasirikare ,

abujyaho amaze gukuraho Bwana Sylvestre Ntibantunganya.

Buyoya mu rwego rwo gucubya uburakari bw’Umuryango mpuzamahanga yashyizeho Visi Perezida we wo mu Bahutu witwa Domitien Ndayizeye, uyu nawe aza kuba Perezida muri 2003.

Muri 2008 Buyoya yagizwe Intumwa ya Afurika yunze ubumwe ishiizwe kugarura amahoro muri Tchad yari irimo ibibazo muri kiriya gihe.

Apfuye yari yarakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko z’u Burundi kubera uruhare zamushinjaga mu rupfu rwa Melchior Ndadaye.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to Tharisse Nsavyinganji Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version