Umuntu Ubana N’Umunywi W’Itabi Arugarijwe!

Kubana n’umunywi w’itabi byongerera utarinywa ibyago bingana na 51% byo kurwara cancer yo mu kanwa. Icyari gisanzwe kizwi ni uko byateraga cancer y’ibihaha utarinwa. N’ubwo umuntu ubana n’utarinywa nawe ashobora kuyirwara, ariko ibyago ni byinshi ku muntu ubana n’umuntu unywa itabi kenshi.

Abahanga bo mu ishuri ryigisha ubuvuzi ryo mu Bwongereza ryitwa King’s College London bavuga ko ubushakashatsi bamazemo iminsi bwemeza nta gushidikanya ko kubana mu nzu n’umuntu unywa itabi bishyira mu kaga utarinywa, aka kaga kakaba karimo ni kurwara za cancer.

Bisanzwe bizwi ko abantu banywa itabi ryinshi kandi bakaba bamaze igihe kirekire babikora, bagira ibyago byo kurwara cancer zirimo izo mu kanwa, mu bihaha, mu muhogo, umwijima, igifu n’ahandi.

Ikindi bariya bahanga babonye ni uko n’abanywa itabi bakoresheje inkono yaryo nabo barwara ziriya cancers ndetse bakaba bateza ibyago byo kuzirwara abo babana.

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwari busanzwe bwarerekanye ko kubana n’abanywa itabi bishobora gutera utarinywa kurwara cancer z’ibihaha ariko ni bwo bwa mbere bugaragaje ko bashobora no kurwara izo mu kanwa.

Cancers ziterwa n’itabi zihariye kimwe cya gatanu cya cancers zose zica abantu ku isi.

Abantu bicwa na cancer yo mu kanwa ku isi hose bangana ni 500 000, muri bo 8,300 ni Abongereza.

Mu Rwanda nta mibare yabo iratangazwa.

Ingaruka z’itabi ni nyinshi

Ikinyamakuru kitwa Tobacco Control cyandikwa n’intiti mu buvuzi gisaba abantu babana n’abandi banywa itabi kubagira inama yo kurireka byakwanga bagatandukana.

Abanditsi muri kiriya kinyamakuru bavuga ko ubuzima bw’umuntu buruta icyo aricyo cyose harimo n’urushako.

Batanga urugero rw’uko kubana n’umuntu unywa itabi mu myaka iri hagati ya 10 na 15 bituma uwo muntu agira ibyago byo kurwara cancer yo mu kanwa iri ku rwego ruruta kure cyane umuntu utarigeze anywa itabi na rimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version