Polisi Yahuguye Ingabo Z’U Rwanda

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bwaraye buhuguye ingabo z’u Rwanda uko zajya zigira uruhare  mu kurwanya inkongi.

Ni amahugurwa yaraye ahawe abasirikare bashinzwe gukurikirana imyitwarire y’abandi basirikare, Military Police).

Bari bayamazemo iminsi ibiri akaba yaberaga mu Kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga

Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo guhugura abakozi mu nzego zitandukanye za Leta bakamenya uko bakwitwara igihe cyose habaye inkongi.

Bagomba kugira ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda no kurwanya inkongi aho bakorera n’aho batuye.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko abasirikare bahuguwe ari abagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire bakorera mu kigo cya Kanombe.

ACP Gatambira avuga ko  bahuguwe ku bigize umuriro ndetse n’igitera inkongi.

Banahawe ubumenyi bw’ibanze bakwifashishwa mu kuzimya inkongi igihe ibaye.

Ati: “Aya mahugurwa yari ahuriwemo n’abasirikare ba Ofisiye n’abasirikare bato muri Military Police.  Babanje gusobanurirwa ibigize inkongi n’ibiyitera kugira ngo bamenye uko bakwitabara igihe ibaye. Ariko ikiruta ibindi tubasobanurira ibitera inkongi kugira ngo babashe no kuzikumira zitabara.”

Abasirikare bahuguriwe uko bajya batabara abaturage habaye inkongi

Kuri ACP Gatambira, abasirikare n’abapolisi bafite inshingano zo kumenya ibijyanye no kuzimya inkongi kuko iyo hari aho ibaye nibo bafata iya mbere bakajya gutabara abaturage.

Abapolisi bahuguwe abasirikare uko bazajya bazimya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version