RwandAir Yatangije Ingendo Zijya i Doha Muri Qatar

Ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyatangije ingendo zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Hamad (HIA) i Doha muri Qatar, bijyanye n’amasezerano iheruka kugirana na Qatar Airways.

Izi ngendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru; ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways Group, yavuze ko Ikibuga cy’indege cya Hamad nk’irembo ryinjira mu Qatar n’ahandi, gikomeje gutanga serivisi nziza ku bigo by’indege n’abagenzi bagikoresha.

Yakomeje ati “Duhaye ikaze RwandAir nk’ikigo gishya cyiyongereye mu bikoresha HIA; ikaba ari intambwe ikomeye mu kwagura inzira za RwandAir no kuzahura ingendo z’indege binyuze ku kibuga cy’indege cya Qatar.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, we yavuze ko bishimiye gufatanya na HIA na Qatar Airways.

Ni igikorwa kandi kizihutisha izahurwa ry’ibikorwa ndetse bikaba ari ikimenyetso cy’ubushake bwo kurushaho kunoza ingendo z’abagenzi bakoresha iki kigo.

Bijyanye n’amasezerano yasinywe n’impande zombi mu Ukwakira, Qatar Airways yahariye RwandAir ingendo za Kigali- Doha. Gusa abagenzi bazajya batwarwa na RwandAir bashobora kugura amatike nubundi banyuze muri Qatar Airways.

Ni ukuvuga ko abagenzi ba RwandAir nabo bashobora kugura amatike y’ingendo zikorwa na Qatar Airways zigana mu byerekezo nka New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo bufatanye buzagera no ku mijyi ikomeye mu Burayi nka London, Zurich na Madrid, cyangwa muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

Icyo gihe abagenzi ba Qatar Airways nabo babasha kugura amatike y’ingendo zikorwa na RwandAir zijya nka Bujumbura, Kinshasa cyangwa Lubumbashi, wongeyeho n’uru rugana i Doha.

Ayo masezerano yoroshya ibintu kuko atuma abagenzi bashobora guteganya urugendo rwabo banyuze ahantu hamwe gusa, ubundi bakishimira ingendo zikorwa na biriya bigo by’indege byombi.

Binoroshya uburyo bwo kwitabira urugendo cyangwa gukurikirana umuzigo mu rugendo rwose, kuko witabwaho nk’aho ari indege imwe wateze.

Ibi bigo biheruka no kwemeranya kurushaho korohereza mu ngendo abanyamuryango ba gahunda za RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club.

Ni gahunda za biriya bigo by’indege zigenda zishyira abagenzi mu byiciro bitewe n’ingendo cyangwa intera bamaze kugenda, bikabahesha serivisi zinyuranye z’inyongera.

Biteganywa ko serivisi umugenzi yemerewe bijyanye n’icyiciro ariho mu kigo cy’indege kimwe, ayihabwa mu kindi. Izo serivisi zishobora kubamo ingano y’umuzigo w’inyongera, itike y’ubuntu cyangwa kwicazwa mu gice runaka mu ndege.

Ibi bigo kandi biheruka gusinya amasezerano azwi nka ‘interline’ atuma abagenzi bafite ingendo ndende bashobora kugurira nk’amatike hamwe, bakaza kuva mu ndege y’ikigo kimwe bajya mu yindi bidasabye kujya kurwana n’imizigo cyangwa guca mu nzira nk’aho batangiye urugendo bushya.

Biteganywa ko abagenzi b’ikigo kimwe bashobora kwakirirwa ahantu hagenewe abagenzi b’ikindi, ku bibuga by’indege bya Doha na Kigali.

Ni ubufatanye bugenda bufata indi ntera nyuma y’igihe bitangajwe ko ibigo byombi biri mu biganiro bizatuma Qatar Airways yegukana imigabane 49% muri RwandAir. Ntabwo icyemezo cya nyuma kiratangazwa.

Mu gihe RwandAir ikomeje kwagura ibikorwa, gukorana na Qatar Airways ni ikintu gikomeye kuko icyo kigo kimaze iminsi mu bwikorezi bukorwa n’indege.

Giheruka kwegukana igihembo cy’Ikigo cy’indege cy’umwaka wa 2021, mu bihembo bitangwa n’ikigo Skytrax. Ni umwanya yanegukanye mu 2011, 2012, 2015, 2017, 2019.

Ni nacyo kigo cyahawe igihembo cy’imyanya myiza mu ndege.

Ni mu gihe Hamad International Airport (HIA) QatarAirways ikoreraho nacyo giheruka guhembwa nk’ikibuga cy’indege cyiza kurusha ibindi ku Isi, mu bihembo bya Skytrax World Airport Awards 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version