Polisi Yarokoye Abantu Barindwi Barohomye Mu Kiyaga Cya Kivu

Polisi y’u Rwanda – ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi – yarohoye abantu barindwi bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu isoko rya Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baza kurohama mu Kiyaga cya Kivu.

Byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga, ahagana saa saba z’ijoro.

Nzabahimana Elie w’imyaka 33 ni we wari utwaye ubwato bwarimo abo bantu barindwi.

Yavuze ko bahagurutse ku cyambu kiri mu Murenge wa Boneza saa yine n’iminota 15 z’ijoro, bajyanye ibicuruzwa by’ibiribwa mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.

- Advertisement -

Baje kugirira ikibazo hagati mu kiyaga cya Kivu, nyuma y’amasaha atatu bagenda.

Yagize ati “Twageze mu mazi hagati haza umuyaga mwinshi uzamura amazi menshi, yuzura mu bwato buribirindura. Moteri yahise izima, ariko nagerageje kuramira telefoni mpamagara inshuti yanjye impamagarira Polisi. Ntabwo byatwaye iminota 10, Polisi yahise ihagera iradutabara. Nta muntu wagize icyo aba kuko bose bari bambaye amakote ababuza kurohama.”

Nzabahimana yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ibatabara, kuko iyo itinda ibibazo byari kuvuka ndetse hakagira abitaba Imana.

Yanashimiye inshuti ye yihutiye kubatabariza Polisi muri iryo joro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, yashimiye uwari utwaye ubwato wahise atabaza Polisi hakiri kare, nayo ikabasha kubatabarira ku gihe.

Yongeye kwibutsa abantu bakora ingendo banyuze mu kiyaga cya Kivu ko bagomba kwitonda muri iki gihe cy’impeshyi kuko harimo umuhengeri mwinshi kubera umuyaga.

Yagize ati “Muri ibi bihe turimo by’izuba ryinshi mu kiyaga cya Kivu harimo umuyaga mwinshi, bigatuma hahora umuhengeri amasaha yose. Abaturage rero usanga bakoresha amato ya gakondo akoze mu biti adafite imbaraga zo guhangana n’uwo muhengeri ari nabyo byabaye kuri bariya baturage.”

ACP Mwesigye yakomeje akangurira abatwara abantu mu bwato ndetse n’abagenzi kujya bambara amakoti yabugenewe, atuma batarohama kuko nabyo biri mu byatumye batabarwa nta kibazo bagize. Yanabasabye kujya bakora ingendo habona.

Ati “N’iyo waba uzi koga ni ngombwa ko mbere yo kujya mu bwato wambara ikoti ryabugenewe (life jacket) kuko rifasha gukomeza kureremba iyo habaye impanuka, rinakurinda kugira imbeho ndetse rikakurinda kuba wakomereka. Tunabagira inama yo kujya bakora ingendo habona, ku mwanywa, kugira ngo gutabarwa byorohe kandi bakabanza gusuzuma ko ubwato bumeze neza.”

Abakoze impanuka Polisi yahise ibatwara mu bwato bwayo ibageza ku nkombe ahitwa i Kigufi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba.

Bose nta n’umwe wagize icyo aba cyatuma ajya kwa muganga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version