Polisi Yongereye Ikibatsi Mu Mubano N’Abaturage

Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no kurushaho gukomeza umurunga uyihuza n’abo, Polisi y’u Rwanda yamurikiye abaturage batishoboye inzu yabubakiye.

Ni igikorwa cyakozwe mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, hatashywe inzu esheshatu, ebyiri ebyiri muri buri Karere kagize  Umujyi wa Kigali.

Ni inzu zubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage kuba ahantu habahesha icyubahiro kandi hatekanye.

- Advertisement -

Buri mwaka Polisi igena icyo yise ‘ Police Month’.

Ni igihe yihaye cyo kwegera abaturage , ikabafasha mu kwiteza imbere binyuze mu bikorwa by’iterambere ariko bakibutswa n’akamaro ko kuba ijisho ry’umuturanyi.

Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, umuhango wo kurangiza uku kwezi urabera kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Mu Ntara y’i Burengerazuba Polisi yibukiye inzu ebyiri muri buri Karere zigenewe abatishoboye.

Muri buri Karere kandi ingo 250 zahawe amashanyarazi, ni ukuvuga ko ingo 1,750 ari zo zahawe amashanyarazi zose hamwe.

Polisi kandi yubatse irerero rimwe muri buri Karere mutugize iyi Ntara.

Umwihariko muri iyi Ntara uri muri Nyabihu aho Polisi yubatse ubwogero bw’inka.

Umwe mu bahawe inzu mu Karere ka Ngororero

Mu Ntara y’i Burasirazuba, Polisi yahaye amashanyarazi ingo 278 zo mu Karere ka Bugesera, iha andi mashanyarazi ingo 278 zo mu Karere ka Rwamagana, izindi ngo 279 zo mu Karere ka Gatsibo nazo zahawe ariya mashanyarazi, muri Kayonza ingo 270 zahawe amashanyarazi, Kirehe ingo 284 zihabwa amashanyarazi, muri Nyagatare ingo 278 zihabwa amashanyarazi mu gihe muri Ngoma ingo 278 ari zo zayahawe.

Muri buri Karere kandi hubatswe irerero ryo kwita ku bana.

Hejuru y’ibi Polisi yubakiye inzu imiryango ibiri muri buri Karere.

By’umwihariko, muri Nyagatare no muri Gatsibo ubwogero bw’inka bumwe bumwe.

Umwe mu nzu zahawe abaturage mu Karere ka Nyagatare

Mu Ntara y’Amajyaruguru, muri Gicumbi ingo 278 zahawe amashanyarazi, muri Burera biba uko, muri Musanze n’aho biba uko muri Gakenke no muri Rulindo biba uko.

Bivuze ko ingo 1,390 zahawe amashanyarazi.

Muri buri karere mu tuvuzwe haruguru, Polisi yahubatse irerero, kandi yubakira imiryango ibiri muri buri karere inzu yo guturamo.

Mu Ntara y’Amajyepfo ingo 278 zo muri Muhanga zahawe amashanyarazi, bigenda gutyo ku ngo 459 zo muri Nyamagabe, bigenda gutyo ku ngo 278 zo muri Nyaruguru, ndetse zikomeza kuba ingo 278 muri buri Karere mudusigaye tugize iyi Ntara.

Muri buri Karere kandi hubatswe irerero rimwe ndetse hubakirwa n’inzu ebyiri muri buri karere zigenewe abatishoboye.

Amashanyarazi yahawe ingo zavuzwe haruguru akomoka ku mirasire y’izuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version