Twitter Yafunze Imbuga Z’Abanyamakuru Ba New York Times, CNN, The Post…

Ubuyobozi bwa Twitter bwafunze imbuga bamwe mu banyamakuru bakomeye ba The New York Times, na CNN na The Washington Post bakoreshaga.

Twitter ivuga ko yahagaritse imbuga za bariya banyamakuru kubera ko bazikoreshaga binjira mu buzima bwite bwa nyiri Twitter ari we Elon Musk.

Hari n’abandi banyamakuru bigenga nabo bahuye na ziriya  ngamba.

Abahagaritswe ni Micha Lee,  Matt Binder, Aaron Rupar, Tony Webster n’abandi.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Twitter yabwiye ikinyamakuru cyandika amakuru y’ikoranabuhanga kitwa The Verge ko bariya banyamakuru baherutse gutangaza amakuru yerekanaga aho abo mu muryango wa  Musk bari baherereye kandi bitemewe.

Musk aherutse kuvuga ko azakurikirana mu mategeko abantu bafashe video indege ye ubwo yari iri mu rugendo.

Ushinzwe umutekano w’abakoresha Twitter mu gice bita Trust and Safety witwa Ella Irwin yabwiye The Verge ikigo akorera giherutse gushyiraho itegeko ribuza abantu gukoresha Twitter kugira ngo berekane aho runaka aherereye kubera ko bishobora kumushyira mu kaga.

Madamu Irwin ati: “ Ndagira ngo mbishimangire ko tuzahagarika account y’uwo ari we wese uzakoresha Twitter agashaka kwinjira mu buzima bwite bwa runaka  ukoresha Twitter.”

Ubuyobozi bwa Twittter buvuga ko nta muntu izabera ngo ni uko ari runaka cyangwa akora akazi runaka kihariye.

Itangazamakuru ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ahandi henshi mu Burengerazuba bw’isi ntibujya imbizi n’abantu batareka ngo bukore icyo( ibyo) bwumva ko gikwiye.

Amaso ahanzwe kureba uko iyi ‘affaire’ hagati ya Twitter n’itangazamakuru rya Amerika izarangira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version