Polisi Y’U Rwanda Iha Abatuye Bangui Amazi Ibarinda Ibyago Byo Kuyavana Kure

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi bahaye amazi meza abaturage b’Igihugu cya Repubulika ya Central Africa bari mu murwa mukuru Bangui.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri Centrafrique, Chief Superintendent of Police( CSP) Claude Bizimana avuga ko Polisi ibikora mu rwego rwo kurinda ko abaturage bagirirwa nabi bagiye kuyavoma kure yabo.

Abaturage bahawe ariya mazi batuye aahitwa SEGA2 na Maison des Jeunes kandi  abahawe amazi ni imiryango 100.

Amazi arimo guhabwa aba baturage ari mu byiciro bibiri, hari ari mu bigega Polisi y’u Rwanda ishyira abaturage aho batuye  n’andi anyura mu miyoboro y’amazi (Nayikondo).

- Advertisement -

Chief  Superintendent of Police (CSP) Claude Bizimana uyobora itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Central Africa (FPU-1) yagize ati: “ Iki gikorwa cyo gutanga amazi kiri mu rwego rwo gukomeza gucungira umutekano aba baturage  kuko byabasabaga kujya gushaka amazi kure nyamara bashobora kuhahurira n’inyeshyamba zikaba zabagirira nabi.”

Yavuze ko kubaha ariya mazi biri mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo  kuko ni meza kandi atuma bagira isuku.

CSP Bizimana yabwiye bariya baturage  ko ibikorwa bya Polisi bitazajya bigarukira mu kurinda izi mpunzi gusa ko ahubwo bazakomeza gufatanya  no mu bindi bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.

Bazafatanya kandi no  mu gukora umuganda, gufatanya mu  burezi, kuboneza imirire bubaka uturima tw’igikoni, ubuvuzi  n’ibindi.

Yabasabye kuzajya bafata neza amazi bahawe ntibayapfushe ubusa kuko amazi ari ubuzima.

Yvas Tarcosuss Kola umwe mubahawe amazi yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibitaho mu buryo bwose ntibagarukire mu kubacungira umutekano mu nkambi gusa ahubwo bakabafasha kwiyubaka mu bundi buzima.

Yavuze ko bakoraga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi kandi nayo atari meza kandi ko byari ikibazo kibakomereye.

Ngo byabasabaga kuva mu nkambi bakajya kuyashaka hanze yayo kandi naho mu mugenzi ufite amazi mabi.

Nawe yavuze ko babaga bafite ibyago byo kuba bahurira mu nzira n’abagizi ba nabi bakabagirira nabi cyane cyane abagore n’abakobwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version