Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia, zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano birimo no kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Kamena, 2024 nibwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye yasinyanye ayo masezerano na mugenzi uyobora Polosi ya Somalia witwa Gen. Sulub Ahmed Firin, kuyasinya bikaba byabereye ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Ni amasezerano y’ubufatanye bwa Polisi zombi mu kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye, guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.
IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we witabiriye ubutumire, bikaba amahirwe ku nzego zombi za Polisi yo kuganira no gushimangira ubufatanye buhuriweho mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Gen Sulub nawe yashimiye umubano mwiza hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, avuga ko amasezerano yasinywe ari ingenzi mu kongerera ubushobozi abapolisi bwo guhangana n’ibiteza umutekano mucye birimo n’ibyaha byambukiranya umupaka cyane cyane iterabwoba.
Muri uru ruzinduko rwe Gen. Sulub n’itsinda ry’intumwa ayoboye bagiriye mu Rwanda bitabiriye n’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo ahabwa ba Ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka, wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.