Polisi Y’u Rwanda Yahuguye Iya Sudani Y’Epfo

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda nakorera mu Ntara ya Sudani y’Epfo yitwa Malakal baherutse guhugura bagenzi babo bo miri kiriya gihugu. Ni amahugurwa abaha ubumenyi mu nzego zitandukanye zirebana n’akazi kabo.

Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe RWAFPU1-7, bakaba bari mu butumwa bwa UN bwitwa UNMISS.

Amasomo yatangwaga na Polisi y’u Rwanda yarangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki 29, Mata, 2023.
Polisi ya Sudani y’Epfo yitwa South Sudan Police Service (SSNPS).

Amasomo abapolisi b’u Rwanda bahaye aba Sudani y’Epfo arebana no guhosha imidugararo no gutanga ubutabazi bw’ibanze.

- Advertisement -

Komiseri wungirije wa Polisi ya Sudani y’Epfo ikorera i Malakal witwa  Maj. Gen Chol Atem Jongeth avuga ko imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’iy’igihugu cye ari ingirakamaro kandi ikomeza ubufatanye busanzwe hagati izo nzego.

Ati: “Umubano n’ubufatanye birangwa hagati y’nzego za Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo urashimishije. Ugaragara cyane cyane ku bijyanye n’amahugurwa. Hano muri Malakal, mwakomeje umurage wanyu mwiza mutugezaho ubumenyi n’ubunararibonye mwatojwe muri Polisi y’u Rwanda”.

Yasabye abapolisi b’igihugu cye bahuguwe gukoresha neza ubumenyi bungutse kandi bakabusangiza abandi.

Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana, uyobora Umutwe w’abapolisi b’u Rwanda bagize RWAFPU 1-7 yavuze ko Polisi izakomeza guhugura iya Sudani y’Epfo.

Avuga ko imwe mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda ikorera muri kiriya gihugu ari kubungabunga amahoro, kurinda abaturage ndetse n’ibikorwaremezo by’ingenzi by’Umuryango w’abibumbye.

Indi ni ugushyigikira abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo.

Umwe mu bahawe amahugurwa, Sous-Lieutenant Jal Deng Chol avuga ko amasomo bahawe ari ingenzi kuko yabahaye ubumenyi bukenewe mu gucyemura ibibazo by’umutekano muke mu baturage.

Yagize ati: “ Ni amahugurwa ya kabiri tugejejweho n’abapolisi b’u Rwanda kandi turimo kunguka byinshi mu rwego rwo kubahiriza amategeko, umutekano w’abaturage ndetse n’umuganda rusange udufasha gushyigikira iterambere ry’abaturage”.

Umutwe w’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1-7 ugizwe n’abapolisi 240 boherejwe ku nshuro ya karindwi i Malakal muri Sudani y’Epfo, ibi bikorwa bikaba byaratangiye mu mwaka wa  2015.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version