Polisi Zo Mu Karere U Rwanda Ruherereyemo Zateranye, Ni Izihe Ngingo Bari Kwigaho?

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira, 2021 mu Murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hatangiye inama ihuza abayobozi bakuru ba Polisi zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.  IGP Dan Munyuza Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nawe yayitabiriye.

Polisi zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo zihurije mu Muryango zise Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization ( EAPCCO).

Ni umuryango w’ubufatanye wa Polisi ugamije guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu biwugize.

Inama IGP Munyuza yitabiriye ni iya 23, ikaba ngarukamwaka.

- Advertisement -

Ifite insanganyamatsiko igira iti: “ Kongerera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe.”

Inama iheruka yabaye muri Nzeri, 2020.

Kugeza ubu EAPCCO iyobowe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Tanzania, Simon Sirro.

Aherutse gusura Polisi y’u Rwanda, yerekwa byinshi birimo n’uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego mu gucunga umutekano w’abinjira n’abasohoka mu Rwanda baciye ku mupaka warwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, i Rubavu kuri Petite Barrière.

Icyicaro gikuru cya EAPCCO kiba i Nairobi muri Kenya.

Kugira ngo akazi k’uyu muryango gakorwe neza nta ruhande rurengereye amahame agenga ubusugire bwa buri gihugu, ukorana na Polisi mpuzamahanga, InterPol.

Mu nama ya EAPCCO iri kubera i Kinshasa, abayobozi bakuru ba Polisi zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo baraganira ku ngamba z’uko Polisi bayoboye zakongererwa ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ibyo birimo iterabwoba n’ubuhezanguni ndetse no ku ishyirwa mu bikorwa imyanzuro abashinzwe amategeko muri uriya muryango baherutse kwemeranyaho.

Barigira hamwe kandi uko Ikigo cyo mu karere gishinzwe kurwanya iterabwoba kizakora.

Ishyirwaho ryacyo ryemeranyijweho mu masezerano yiswe Mifugo Protocol.

Mifungo Protocol

Amasezerano yiswe Mifugo Protocol yashyizweho kugira ngo ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari by’Afurika( hari n’Ibiyaga bigari by’Amerika) bibone uko bizarwanya ibikorwa by’urugomo birimo gusahura amatungo no kwica aborozi cyangwa abahinzi bapfa urwuri, amazi n’ubutaka.

Ijambo Mifugo ni Igiswayire kivuga amatungo mu Kinyarwanda.

Kubera ko aka karere  gatuwe n’aborozi b’inka benshi kandi hamwe na hamwe urwuri rukaba ari ruto, hari ubwo aborozi barwana n’abahinzi bapfa amazi n’urwuri. Bikunze kugaragara mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Somalia, Sudan n’ahandi.

Bikurura amakimbirane akomeye ndetse rimwe na rimwe akabyara ubwicanyi bushingiye ku moko.

Mu bihe byashize hari abanyapolitiki  buririye kuri biriya bibazo bakongeza umwuka mubi mu baturage bagamijwe inyungu zabo.

‘Mifugo Protocol’ yasinywe bwa mbere mu mwaka wa 2007 i Bujumbura mu Burundi.

Tariki 24, Gashyantare, 2021, abagize Komite ishinzwe amategeko muri EAPCCO bakoreye inama kuri murandasi basuzumira hamwe uko bakomeza imikoranire muri ibi bihe Afurika n’Isi muri rusange bihanganye na COVID-19.

Abagize Komite ishinzwe amategeko muri EAPCCO baherutse gukora inama kuri murandasi

Iriya nama yitabiriwe na Comoros, Repubulika ya Demukarasi ya Congo , Eritrea, Kenya, u Rwanda, Sudan na Tanzania.

Imwe mu myanzuro yafashwe muri iriya nama, igomba kongera gusuzumwa n’abayobozi bakuru ba Polisi bateraniye i Kinshasa muri iki gihe, bakayemeza.

Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version