Politiki Y’Ejo Hazaza Ikwiye Kuruta Iy’Ejo Hashize- Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda yabwiye abajyanama b’ubuzima bagera ku 8,000 bari baje guhura nawe ko Politiki y’ejo hazaza izakorwa n’urubyiruko kandi ko igomba kurusha ubwiza n’akamaro Politiki y’igihe cyatambutse.

Ijambo rye ribanze mu gushimira abajyanama b’ubuzima kubera akamaro kabo mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Yavuze ko ubusanzwe ubuzima bwiza ari bwo shingiro rya byose kugira ngo n’amajyambere akurikireho.

Ati: “ Ugomba kuba uri muzima kugira ngo ukore akazi kose neza. Abahinzi bagomba ubuzima bwiza, ari abana bavuka kugira ngo bazabe Abanyarwanda bafite aho bazageza igihugu nabo bagomba kuba ari bazima”.

- Advertisement -

Ibyo igihugu kigeraho byose ngo bigomba kuba bishingiye ku baturage bafite ubuzima buzira umuze.

Kagame avuga ko ibyo byose bikubiyemo ko abajyanama b’ubuzima bakoresha ubushake n’imyumvire bafite uko yaba ingana kose ariko bagahugurwa.

Ati: “Inshingano ya mbere dufite ni iyo guha abo ngabo ubumenyi kugira ngo bakore neza ibyo biyemeje ku bushake bwabo babikore neza kurushaho”.

Avuga ko buri wese mu rwego ari ho aba agomba guhugurwa kugira ngo arusheho gukora akazi ke neza.

Yashimiye abajyanama b’ubuzima ko bakorera ubushake badahembwa n’abahembwa bagahembwa ubusa ariko bagakomeza gukora.

Ubwo bukorerabushake nibwo shingiro yo kugira ngo n’ibindi bigerwaho.

Perezida Kagame yaboneyeho kwizeza abajyanama b’ubuzima ko mu gihe kiri imbere bazajya bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’ubuzima kugira ngo ‘bibatandukanye n’abapfumu’.

Ati: “Turashaka gutera imbere no mu bundi bwenge bugezweho. Turashaka ko aho bishoboka hakoreshwa ikoranabuhanga kandi kujya kwa muganga ntibibe nko kujya mu bapfumu”.

Abapfumu ntibagira ikorabuhanga ariko bafite ubundi bushobozi kandi babivukana, ni ko Kagame yongeyeho.

Kagame kandi yabwiye abajyanama b’ubuzima ko urubyiruko ari rwo rukwiye mu gihe kiri imbere kuzaba rukora politiki y’u Rwanda ariko akarwibutsa ko politiki yo mu gihe kizaza igomba kuba iruta iyo mu cyahise.

Mu gihe yabagezagaho iryo jambo, abo bajyanama bacishagamo bakavuga ngo ‘Ni Wowe, Ni Wowe’.

Ni imvugo yo kumwereka ko bamushyigikiye kandi bazamutora mu matora azaba taliki 15, Nyakanga, 2024.

Muri yo Perezida Kagame uherutse kwemezwa nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi azaba ahatana na Philippe Mpayimana uziyamamaza nk’umukandida wigenga na Dr. Frank Habineza uyobora kandi watanzweho Umukandida na Green Party.

Arangiza ijambo rye, Perezida Kagame yasezeranyije abajyanama b’ubuzima ko ‘ibyiza biri imbere’.

Yasubizaga umwe muri bo wamubwiye ko bifuza uburyo bwazajya bubageza ku bitaro cyangwa ku bigo nderabuzima aho bakorera akazi kabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version