Gakenke: Daihatsu Yari Ipakiye Ibirayi Yahitanye Babiri

Mu makorosi ya Buranga habereye impanuka yakozwe na Daihatsu Delta bivugwa ko yari ivuye  i Musanze ijyanye ibirayi i Kigali. Amakuru avuga ko yahitanye Shoferi n’umufasha mu kazi mu Kinyarwanda bita kigingi.

Uwari uyitwaye yitwa Emmanuel Bigirimana.

Shoferi yageze Buranga akata ikoni kuriringaniza biranga agonga inkingi zishinzwe gutangira ibinyabiziga ngo bidahirima mu mikingo, imodoka igaruka igusha urubavu igwira shoferi na kigingi witwa Zakayo Niyobuhungiro.

Ikindi ni uko muri yo hari harimo na nyiri umuzigo witwa Placide Maniriho ariko we yakomeretse.

- Kwmamaza -

Andi makuru twamenye ni uko imirambo y’abaguye muri iriya mpanuka yajyanywe mu bitaro bya Nemba ndetse n’uwakomeretse nawe niho yajyanywe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) Réné Irere yabwiye Taarifa ko iriya mpanuka yabaye ‘ahagana’ saa sita z’ijoro.

Ngo umushoferi yari apakiye imizigo agemuye ibirayi i Kigali.

SSP Irere avuga ko abashoferi bagombye kwirinda kujya batwara imodoka mu bihe biteje akaga kuko ngo gutwara imodoka ifite imizigo iremereye ukayitwara mu masaha y’ijoro, ubwabyo biba biteje akaga.

Avuga kandi ko abantu bagombye kuzirikana buri gihe kuringaniza umuvuduko cyane cyane bageze ahantu hameze nka za Buranga.

Ahandi hantu hateye hatyo ni ahitwa Shyorongi.

SSP Irere avuga ko imiterere y’umuhanda wa Buranga isaba ubwitonzi bw’abashoferi bazamuka kurusha abamanuka.

Abatwara imodoka zifite imizigo nibo bagirwa inama yo kwitonda cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version