Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Premier League Igiye Gutera Umugongo Imbuga Nkoranyambaga Mu Minsi Ine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoPolitiki

Premier League Igiye Gutera Umugongo Imbuga Nkoranyambaga Mu Minsi Ine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2021 8:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, mu cyiciro cya kabiri n’amarushanwa y’abagore, yiyemeje kumara iminsi ine adakoresha imbuga nkoranyambaga, mu gisa n’imyigaragambyo yamagana ivanguraruhu rikomeje gukorerwa abakinnyi kuri izo mbuga.

Iki gikorwa kizatangira ku wa 30 Mata, aho ayo makipe azamara iminsi ine adakoresha imbuga za Twitter, Facebook na Instagram.

Kizanitabirwa n’inzego zirimo umuryango Kick it Out urwanya irondaruhu, amashyirahamwe agize shampiyona cyangwa ahuza abakinnyi, n’ishyirahamwe ry’abasifuzi rizwi nka Professional Game Match Officials Limited (PGMOL).

Sanjay Bhandari uyobora Kick it Out, yavuze ko iki gikorwa ari ukugaragaza umujinja usangiwe muri ibi bihe, kubera ivangura rikomeje gukorerwa cyane cyane abakinnyi b’abirabura, bigakorwa n’abantu bitwikira imbuga nkoranyambaga.

Ati “Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe birababaje kuba zisigaye ari imiyoboro yo gukomeretsa. Mu kwikura kuri izo mbuga, turimo gutanga ikimenyetso ku bafite ubushobozi. Dukeneye ko mugira icyo mukora. Dukeneye ko muzana impinduka.”

David McGoldrick ukinira Sheffield United uheruka no gukorerwa irondaruhu ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi cyane mu gutanga ubutumwa bukenewe.

Ati “Bimaze kuba ku bakinnyi benshi. Hari igikeneye gukorwa, bisigaye byoroshye cyane gukorerwa ivangura kuri izi mbuga.”

Uwo mukinnyi yakomoje ku buryo imbuga nkoranyambaga zifite imbaraga, nk’uburyo abantu bafatanyije bakamagana irushanwa riheruka gushingwa rya Super League, kandi mu masaha 48 ryari riteshejwe agaciro.

Ati “Kubera iki ku irondaruhu byo bidakorwa? Njye nsanga ari ibintu bikomeye.”

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ikipe ya Swansea City iheruka gufunga imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’icyumweru kimwe, kubera irondaruhu ryakorewe bamwe mu bakinnyi bayo.

Thierry Henry wahoze ari rutahizamu wa Arsenal, muri Werurwe yafunze imbuga ranyambaga ze kubera irondaruhu yahuraga naryo.

U Bwongereza buheruka gutangazako bugiye gushyiraho ibihano bikomeye mu bigo bifite imbuga nkoranyambaga, mu gihe byakomeza kunanirwa gukumira ivangura rizikorerwaho.

TAGGED:featuredirondaruhuivanguraPremier LeagueUmupira w'amaguru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abayobozi Ba Polisi Na RCS
Next Article Umugabo Ukekwaho Gukwirakwiza ‘Mukorogo’ I Kigali Yafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?