Yafashije Umwana We Kuba Umwami Undi Aramwihinduka Aramwica

Peter Taarifa
7 Min Read

Agrippine ‘muto'(Agrippina the Younger) yari umwe mu bagore bakomeye cyane mu mateka y’Ingoma y’Abaroma (Roman Empire).

Yabaye umugore w’Umwami w’abami Claude, aba  Nyina wa Néro wasimbuye Claude ku ngoma.

Igitangaje mu mateka ye ni uko uyu mugore yakoze ibishoboka byose ngo umuhungu we abe umwami w’abami, aza kwicwa na we nyuma y’imyaka itanu gusa atangiye gutegeka.

1. Kuvuka n’umuryango yakuriyemo

Agrippine yavutse ahagana mu mwaka wa 15 nyuma ya Yesu Kristu(AD 15), mu gace k’Abaroma kari ku ruzi rwa Rhine, ubu ni mu mujyi wa Cologne mu Budage.

Yari umukobwa wa Germanicus, umugaba mukuru w’ingabo z’Abaroma wari uzwi kandi wubahwa cyane no kuri Agrippina Mukuru (Agrippina the Elder) umwuzukuru wa Auguste, umwami wa mbere w’Ingoma y’Abaroma.

Kandi yari mushiki wa Caligula, waje kuba umwami w’abami w’Abaroma kuva mu mwaka wa 37 kugeza mu wa 41.

Ibi byatumaga Agrippine akomoka mu muryango wari ufite ijambo rikomeye mu miyoborere y’Ubwami bw’Abaroma.

2. Ubuzima bwe bwo gushaka no kubyara Néro

Agrippine yashyingiwe bwa mbere na Gnaeus Domitius Ahenobarbus mu mwaka wa 28.

Babyaranye umuhungu witwa Lucius Domitius Ahenobarbus, waje kumenyekana ku izina rya Néro.

Néro yavutse mu mwaka wa 37 nyuma ya Yesu Kristu.

Mu mwaka wa 39, mu gihe musaza we Caligula yari ku ngoma, Agrippine yaje gushinjwa kugira uruhare mu migambi yo kumuhirika.

Ibyo byatumye ajyanwa mu bunyage ku kirwa cya Pontia, aracibwa.

Nyuma y’urupfu rwa Caligula mu mwaka wa 41, umwami mushya Claude yaramuhamagaye agaruka i Roma.

Mu mwaka wa 49, Agrippine yashakanye na Claude wari Sewabo kuko yavukanaga na Germanicus, bityo aba nyirasenge wa Néro ariko anaba umugore wa Claude.

Icyo gihe yari amaze kugira umuhungu, Néro, wari ufite imyaka hafi 12 arimo agimbuka.

3. Uko yashyize umuhungu we mu nzira igana ku ngoma

Agrippine yari afite intego yo kubona umuhungu we Néro arazwe ingoma y’Abaroma.

Kugira ngo abigereho, yakoresheje ububasha yari afite nk’umugore wa Claude.

Mu mwaka wa 50, yashoboye kumvisha Claude kurera Néro nk’umwana we mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo amugira umuragwa w’ingoma.

Ibyo byahaye Néro amahirwe yo kuzasimbura Claude, nubwo Claude yari afite umuhungu we bwite witwaga Britannice.

Agrippine yahawe izina ry’icyubahiro rya Auguste mu mwaka wa 50, ryamuhaga umwanya ukomeye mu muryango w’ubwami.

Yagize uruhare mu myanzuro ya politiki, mu gushyiraho abayobozi no mu bikorwa by’ubutegetsi.

Ikindi kigaragaza ububasha bwe ni uko isura ye yashyirwaga ku biceri by’Abaroma kandi akiriho.

Icyo gihe byari ibintu bidasanzwe ku mugore.

Umujyi wa Cologne na wo waje kwitwa Colonia Claudia Ara Agrippinensium, izina ryakomotse kuri we.

4. Urupfu rwa Claude n’uko Néro yabaye umwami

Mu mwaka wa 54, Umwami Claude yarapfuye, Nero ahita ajya ku ngoma afite imyaka 16 cyangwa 17 ugenekereje.

Hari inyandiko z’abahanga mu mateka ya kera zivuga ko Agrippine yaba yaragambaniye umugabo we Claude, akamuroga kugira ngo apfe, maze umuhungu we abe umwami.

Gusa ni ngombwa kumenya ko ibyo ari ibirego byanditswe n’abanditsi b’amateka ya kera, cyane cyane Tacite na Suètone kandi ko bitigeze bigaragazwa mu buryo budashidikanywaho n’abanyamateka biga aya Rome ya kera.

Néro amaze kuba umwami, Agrippine yakomeje kugira uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu.

Mu ntangiriro z’ingoma ye, yashoboraga kugira ijambo rikomeye ku byemezo by’ubutegetsi umuhungu we yafataga.

5. Uko umubano wa Agrippine na Néro wajemo agatotsi

Nyuma y’igihe, umubano hagati ye n’umuhungu we watangiye kuzamo amakimbirane.

Agrippine yashakaga gukomeza kugira ijambo rikomeye mu miyoborere y’ubwami, ariko Néro na we yashakaga kwigenga no gufata ibyemezo atagishije Nyina inama.

Néro yatangiye kwitarura Nyina, cyane cyane uko yagendaga yiyegereza abandi bantu bari mu buyobozi.

Agrippine ntiyishimiye ko umuhungu we atakimwumvira nk’uko byahoze.

Amakimbirane yakajije umurego, kugeza ubwo Néro yatangiye kubona Nyina nk’imbogamizi ku butegetsi bwe.

6. Uko Néro yateguye kwica Nyina 

Mu mwaka wa 59, Néro yafashe icyemezo cyo kwica Nyina.

Amateka avuga ko yabanje gutegura umugambi wo kumwicisha ubwato bwari bwateguwe ku buryo bwagombaga gushwanyukira mu nyanja, mu gihe Agrippina yari mu rugendo ava mu birori byabereye i Baiae.

Ubwo bwato bwari bufite uburyo bwihariye bwagombaga gutuma bushwanyukira mu nyanja bukarohama, Agrippine agapfira mu mazi.

Ariko umugambi ntiwagenze uko Néro yari yabiteguye. Agrippine yararokotse, agera ku nkombe aratabarwa.

Néro amaze kumenya ko Nyina yarokotse, yohereje abantu ngo bamwice.

Agrippine yiciwe mu rugo rwe mu mwaka wa 59, afite imyaka hafi 43 cyangwa 44.

Bivugwa ko mbere yo kwicwa yabwiye abamugabyeho igitero ko nibamwica, bazabanze gutera inkota mu nda yari yarabyaye Néro.

Iyi mvugo izwi cyane mu nkuru zivuga ku rupfu rwe, ariko ikomoka ku nyandiko z’abanditsi b’Abaroma ba kera barimo abo twavuze haruguru.

Icyakora, hari ubundi Agrippine yashatse guhirika Néro birapfuba.

Ubwo yabikoraga bwa kabiri, nibwo uwari umujyanama wa Néro yamubwiye ko igihe kigeze ngo amwikize kandi undi yarabikoze.

Ku rundi ruhande, National Geographic yigeze kwandika ko nyuma yo gutegeka ko Nyina yicwa, byagize ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bwa Néro.

7. Ese Agrippine yari umugore mubi cyangwa umunyapolitiki wari ufite ubushobozi?

Iyi ni imwe mu ngingo zikomeje kugibwaho impaka n’abashakashatsi mu mateka y’Abaroma.

Abanditsi ba kera bamushinja gukoresha amayeri kugira ngo agere ku butegetsi.

Bamushinja kandi kugira uruhare mu gukuraho abantu yabonaga ko bamubangamiye.

Abandi bamushinja gushaka gutegeka Abaroma akoresheje ububasha yari afite ku mwami, hakiyongeraho gushyira inyungu z’umuryango we imbere y’iz’abandi.

Ariko abashakashatsi bo muri iki gihe bagaragaza ko hari igihe amateka ye yanditswe n’abantu batemeraga ko umugore yagira uruhare rukomeye muri politiki y’Abaroma.

Umuhanga mu mateka Anthony A. Barrett, wanditse igitabo Agrippina: Mother of Nero, yagaragaje ko bidakwiye kumufata nk’umugore wakoresheje amayeri gusa, ahubwo ko yari afite n’ubushobozi bwo kuyobora, gufata ibyemezo no kugira uruhare mu miyoborere y’ubwami.

Amateka ya Agrippine atanga isomo rikomeye ry’uko umuntu ashobora kugira uruhare rukomeye mu kuzamura undi ku butegetsi, ariko nyuma y’uko ageze ku ntego, inyungu zabo zikaza kuvuguruzanya.

Agrippine yafashije Néro kugera ku ngoma, ariko nyuma aza kumwicwa.

Ni imwe mu nkuru zigaragaza uburyo guhatanira ububasha mu muryango w’abami b’Abaroma byashoboraga kugera no ku kwicana hagati y’ababyeyi n’abana.

Ibi n’ubu birashoboka muri politiki.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *