Hari Abayobozi Ba Televiziyo Zikorera Kuri Murandasi Bakurikiranwa Na RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatumije abayobozi ba Televiziyo ebyiri zikorera kuri murandasi ari zo Jalas TV na 3D TV kugira ngo babazwe ku byo bakurikiranyweho by’ubufatanyacyaha mu byaha biregwa umunyamakuru Jean Paul Nkundineza.

Umuvuguzi w’uru rwego Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko impamvu batumije abayobozi ba ziriya televiziyo ari uko bemeye ko imvugo igize ibyaha Nkundineza akurikiranyweho icishwa ku miyoboro yabo.

Ati: “ […] Abayobozi ba ziriya televiziyo barabajijwe. Ubusanzwe ibiganiro bica kuri za YouTube bibanza gufatwa bigashungurwa mbere y’uko bitangazwa. Ni ibiganiro bibanza gutegurwa bityo rero iyo babiretse bigatambuka, biba bivuze ko bemeranya nabyo.”

Jean Paul Nkundineza ni umunyamakuru wigenga, uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo no gutukanira mu ruhame.

- Advertisement -

Mu byo aregwa harimo no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Hagati aho, amakuru dufite aremeza ko dosiye ya Nkundineza yagejejwe mu bushinjacyaha.

Jean Paul Nkundineza

Inama igirwa abandi nk’abo…

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira asaba abandi bafite izi mbuga kubikuramo isomo kuko YouTube itabereyeho kuba umuyoboro wo gukoresha cyangwa gukoreraho ibyaha.

Avuga ko kuba Leta yorohereza abantu kugira ikoranabuhanga, bidakwiye kubera bamwe uburyo bwo kurikoresha nabi mu nyungu zabo ariko zitandukira amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version