Abantu bari bavanye magendu muri Repubula ya Demukarasi ya Congo binjiye mu Rwanda banyuze ahitwa Akarundo mu Kagari ka Mbugangali mu Murenge wa Gisenyi basanga Polisi yabateze igico, bakubita hasi ibyo bari bazanye umunani baracika ariko babiri barafatwa.
Abafashwe ni Elie Tuyisenge na Immaculée Mukamana. Babwiye Polisi ko bari barahawe kariya kazi ngo bajye bajya muri DRC bahakure biriya bicuruzwa babyinjize mu Rwanda binjiriye ahtiwa Karundo.
Aho Karundo ni ahantu hakura ku mupaka w’ibihugu byombi ariko hadacungwa na Polisi kuko ari aho bita inzira ya Panya.
Nyuma yo kubigeza i Rubavu, bagombaga kubiha uwitwa Ndungutse Issa bahimba Duniya.
Uyu Polisi iracyamushakisha.
Umuturage wari wahaye Polisi amakuru yavugagaga ko bariya bantu bari buce kuri uriya mupaka mu ijoro rishyira kuri uyu wa 16, Kanama, 2022.
Mu rucyerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo byabaye.
Mu bantu 10, umunani bayabangiye ingata, babiri twavuze haruguru barafatwaa.
Bafatanywe ibilo 69 b’imyanda ya cagua, amabaro 3000 arimo ibikapu bahahisha, amabaro 1,534 arimo amavuta ya mukorogo atamewe, imiguru 35 y’inkweto za caguwa zambawe, amabaro 11 arimo ibitenge bya magendu, ndetse n’udupfunyika 11 turimo ikinyobwa cyongera imbaraga kitwa Exo.
Ni kenshi Polisi ifatanyije n’izindi nzego yafashe kandi yeraka itangazamakuru ibicuruzwa bya magendu cyangwa ibindi bitujuje ubuziranenge, ikihaniza ababyinjiza mu Rwanda.
Umuvugizi wayo Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera asaba abaturage kuzibukira iby’ubu bucuruzi kuko bigira ingaruka k’umuntu ubukora no ku gihugu mu buryo bwagutse.
Ku byerekeye amavuta ya Mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru, bikagira ingaruka ku buzima bw’uyisize.
Abaganga bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku byerekeye magendu, birazwi ko yica ubukungu bw’igihugu kuko uyinjiza aba akwepa gasutamo ngo adasora.
Hari n’ubwo yinjiza magendu y’ibintu bitujuje ubuziranenge bityo ntibigire ingaruka ku bukungu gusa, ahubwo bikaba byakwangiza n’ubuzima bw’ababikoresheje iyo ari ibintu byinjizwa mu mubiri.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Iyo hakoreshejwe imodoka nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).