Perezida Matamela Cyril Ramaphosa wari usanzwe uyobora Afurika y’Epfo akaba aherutse kongera gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo yarahiriye inshingano ze.
Yabwiye abaturage b’iki gihugu ko azabageza kubyo batabonye muri manda zabanje harimo n’iye.
Ramaphosa avuga azaharanira iterambere ryabo, uburenganzira ku baturage bose, guteza imbere impano, ubutabera kuri bose n’ibindi.
Nubwo ari uko abivuga, ku rundi ruhande bigaragara ko uyu mugabo hari benshi batamwiyumvamo.
Abo barimo abaherutse gushaka kujya mu ishyaka riherutse gushingwa na Jacob Zuma nawe wigeze kuyobora iki gihugu cya Nelson Mandela.
Zuma yari aherutse gushinga ishyaka yise uMkhonto weSizwe (MK). Iri shyaka ryanavuze ko rigiye kwihuza n’abatavuga rumwe na Leta ya Ramaphosa kandi ngo afite icyizere ko iri shyaka ari ryo rizayobora igice cy’abatavuga rumwe na Leta.