Abayobozi b’Ubushinwa batangaje ko ahitwa Tibetan hagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ruzaba ari runini kurusha izindi ku isi, gusa rushobora kuzahembera umwuka mubi hagati ya Beijing n’ibihugu bituranye birimo Bangladesh n’Ubuhinde
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Li Qiang niwe watangije kubaka uru rugomero ruri ku ruzi rwitwa Yarlung Tsangpo.
Abantu bavuga ko impungenge zihari zigendanye n’uko kubaka urwo rugomero bizagabanya amazi yageraga mu mirima y’abawuturiye kandi n’ibinyabuzima by’aho bikazahazaharira.
Abayobozi b’Ubushinwa bavuga ko mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga w’amafaranga yo mu Bushinwa bita ama Yuan angana na Tiriyari 1.2 ni ukuvuga Miliyari $167 hazarengerwa ibidukikije no kuzamura imibereho y’abawuturiye.
Ruriya rugomero nirwuzura ruzatanga amashanyarazi aruta bwikube gatatu asanzwe atangwa n’urundi rusanzwe ari urwa mbere ku isi rwitwa Three Gorges dam narwo ruba mu Bushinwa mu Ntara ya Hubei rwubatswe ku ruzi rwa Yangtze.
Abahanga bo mu Buhinde no muri Bangladesh bavuga ko urwo rugomero nirwuzura ruzakamya amazi y’indi migezi iri muri ibyo bihugu, ikintu gishobora kuzazamura umwuka mubi hagati ya Beijing n’ibihugu bituranye.
Gukama kandi bizatuma abaturage bo mu bice biri hafi y’uru rugomero babura imibereho.
Abafite izo mpungenge babwiwe n’Ubushinwa ko zikwiye kuvaho, kandi ko butazabura gukora ibyo bwateganyije ngo butere imbere.
Ubushinwa bujya bugirana ibibazo n’Ubuhinde bapfa inyungu zishingiye ku mutungo kamere uri mu misozi ya Himalaya.