Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDB Ishaka Ko u Rwanda Ruba Ingenzi Mu Mishinga Nyafurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

RDB Ishaka Ko u Rwanda Ruba Ingenzi Mu Mishinga Nyafurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2025 2:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Michelle Umurungi
SHARE

Michelle Umurungi ushinzwe imishinga y’ishoramari rikorerwa mu Rwanda mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, yabwiye abitabiriye Inama Nyafurika yiswe Africa Business Heroes Summit iri kubera mu Rwanda ko ari ngombwa ko mu guhanga imishinga habaho kwagura ibitekerezo.

Avuga ko kugira ngo imishinga ikomeye ihangwe, ari ngombwa ko abantu batekereza mu buryo bwagutse, bagakorana kandi ibyo bubatse bikaza ari ibintu bizaramba.

Iyi nama ibaye ubwa Gatandatu izanahemberwamo abahanze ibintu by’indashyikirwa.

Umurungi Michelle yavuze ko imishinga ikorwa igomba kuba isubiza ibibazo bireba abanya Afurika, agashima ko u Rwanda rwashyize imbere Politiki yo guhanga udushya kandi idaheza.

Ati: “Iki gihugu cyashyizeho uburyo bufasha abantu guhanga udushya mu ishoramari, bigafasha abantu guhanga ibintu biramba kandi by’ingirakamaro”.

Uyu muyobozi muri RDB avuga ko kugira ngo Afurika izabe ahantu hakomeye mu bukungu bw’isi, ari ngombwa ko abantu bayo bakorana bya hafi, bakungurana ibitekerezo by’aho babona hashorwa hakungukira benshi.

Yemeza ko u Rwanda rwifuza kuba ingenzi muri urwo rugendo.

Kuri we, urwo rugendo ntirukwiye kuba urw’ejo hazaza, ahubwo ni urw’uyu munsi, ni urwo muri iki gihe.

Michelle Umurungi wari umushyitsi mukuru mu gutangiza iki gikorwa, yifurije ikaze buri wese, avuga ko n’abaje mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bahawe ikaze kandi bazishimira uko bazakirwa.

Jason Pau, Umuyobozi Mukuru wa Fondasiyo ya Jack Ma yateguye iyi nama ikaba inama ahanini yiga ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano mu guhanga udushya, avuga ko urubyiruko ari rwo rukwiye kubigiramo uruhare runini.

Kuri we urubyiruko nirwo ejo hazaza ha Afurika muri byose.

Ati: “Urubyiruko mugomba gukoresha AI[Artificial Intelligence] nk’imbaraga zibateza imbere. Ubwenge bukorano ni amahirwe akomeye kuri Afurika. Hagati y’ibibazo bihari n’amahirwe mashya, AI ishobora kuba imbarutso y’impinduka zirambye.”

Ishoramari mu kubakira urubyiruko imbaraga ni ngombwa nk’uko abivuga.

Mu kurwubakira ubushobozi kandi, ni ngombwa no kubaka ibikorwaremezo bizarufasha kugera kubyo rwiyemeje.

Kuri iyi nshuro, abitabiriye iri rushanwa barahatanira igihembo cya Miliyoni Frw 1.5.

Abazayatsinda bazitabira n’amahugurwa n’izindi nama zizategurwa n’Umuryango ABH.

Kuva mu 2019, buri mwaka ABH itanga igihembo cy’amafaranga mu buryo bw’impano, amahugurwa y’ubucuruzi, no gutanga inama kuri ba rwiyemezamirimo bitwaye neza muri Afurika.

Ni ihuriro ribaye ku nshuro ya gatandatu.
TAGGED:AfurikafeaturedIkoranabuhangaRDBRwandaUbucuruziUmurungi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yirukanye Ambasaderi Wa Afurika Y’Epfo
Next Article Umubiligikazi Yakunze Indirimbo Gakondo Nyarwanda Aza Kuruturamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?