Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDB Yashimye AbanyaZimbabwe Batangiye Kumurikira Mu Rwanda Ibyo Bakora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

RDB Yashimye AbanyaZimbabwe Batangiye Kumurikira Mu Rwanda Ibyo Bakora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2021 6:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Zéphanie Niyonkuru yashimye ko  abashoramari bo muri Zimbabwe batangiye kumurikira mu Rwanda ibyo bakora nyuma y’igihe gito abashoramari b’ibihugu byombi biyemeje gukorana.

Niyonkuru yabivuze ubwo yafunguraga imurikagurisha ryahuje ibihugu bitandukanye by’Afurika ndetse na Leta ziyunze z’Abarabu.

Ni imurikagurisha rigize kimwe mu bikorwa bizakorwa mu Cyumweru cyahariwe ubukerarugendo kizarangira Tariki 27, Ugushyingo, 2021.

Kiswe Rwanda Tourism Week.

Mu ijambo rye Umuyobozi wungirije wa RDB, Zéphanie Niyonkuru yavuze ko bishimishije kuba abashoramari n’abacuruzi muri rusange bagarutse mu kazi, ubu bakaba bacuruza nyuma y’igihe runaka badakora kubera  ingamba zo kwirinda COVID-19 zabagizeho ingaruka.

Ati: “ Birashimishije kuba abikorera barasubiye mu bikorwa byabo, ubu ibintu bikaba biri gusubira ku murongo.”

Avuga ko itangizwa rya ririya murikagurisha ari kimwe mu byerekana ko ibintu biri gusubira mu buryo kandi ko hari icyizere ko bizakomeza kuba byiza.

Hari n’uwaje ahagarariye Tanzania

Ku byerekeye abanya Zimbabwe bafite ibyo bamurika muri ririya murikagurisha, Niyonkuru yabashimiye ko bahise batangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu masezerano basinyanye na bagenzi babo bo mu Rwanda none bakaba batangiye kumirika ibyo bakora.

Muri Nzeri, 2021,  ibihugu byombi( u Rwanda na Zimbabwe) byasinye amasezerano yo kongera imbaraga mu buhahirane hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.

Ariya masezerano ari mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga mu bucuruzi, ikoranabuhanga muri serivisi z’imiyoborere n’ibindi.

Yasinywe hagati y’inzego z’abikorera ku giti cyabo ni ukuvuga Rwanda Private Sector Federation na Confederation of Zimbabwe Industries.

Izindi nzego azagirira akamaro ni ubuhinzi, ubworozi, kwita ku bidukikije, ubukerarugengo n’ubucuruzi.

Icyo gihe nabwo Umuyobozi mukuru wungurije w’Urwego rw’igihugu rw’iterambere Zeph Niyonkuru, yavuze ko ikigamijwe ari ugukomeza ubufatanye busanzwe mu bucuruzi hagamijwe iterambere rirambye kandi rwungukira buri ruhande.

Bidatinze hari Umunyarwanda witwa Diego Twahirwa usanzwe ayobora Ikigo gihinga kikanagurisha urusenda gikorera mu Bugesera kitwa Gashora Farm wahawe ubutaka bungana na Hegitari 2000 muri Zimbabwe ngo azihingeho urusenda.

Amasezerano yo guhabwa iriya sambu yasinywe hagati y’ikigo cyo muri Zimbabwe kitwa Shumbatafari n’ikigo Gashora Farm, akaba aherutse gusinyirwa i Kigali.

Twahirwa yabwiye The New Times ko ariya masezerano azafasha u Rwanda kubona umusaruro uhagije wo kujyana ku isoko mpuzamahanga ricyeneye urusenda ku bwinshi.

TAGGED:featuredImurikagurishaNiyonkuruRDBRwandaUbukunguZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yagaragaje Ibintu Bine Inteko Zishinga Amategeko Za Afurika Zikwiye Kwitaho
Next Article Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Yatanze Inshingano Ajya Ku Rugamba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?