RDC: Abarinzi 21 Ba Pariki Bishwe Mu 2020

Rangers-in-Training rehearse military drills in the savannah. Virunga's park guards responsibilities eclipse those of a typical park guard as the area is known to have incidents with local rebel groups.

Ihuriro Nyafurika ry’Imiryango Iharanira kurengera ibidukikije rikomeje gusaba ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ishyiraho umutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda pariki z’igihugu n’ibyanya bibungabunzwe, kubera umutekano ukomeje kuba mubi.

Ni ubusabe bwakozwe n’umuryango ‘African Network of Young Leaders for Peace and Sustainable Development’ kubera ibyago bikomeje kubera muri pariki y’igihugu ya Virunga, bigira ingaruka ku baturage basanzwe n’abarinzi ba pariki by’umwihariko.

Mu nyandiko basohoye kuri uyu wa Gatatu, bagaragaje ko umutekano muri ibi bice uteye inkeke ku buryo mu mwaka wa 2020 hishwe abarinzi 21 ba pariki, baguye mu kazi kabo.

Imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira ibice byasurwaga cyane, harimo nk’umutwe wigaruriye ikiyaga cya Edouard ku buryo uhakorera uburobyi butemewe, ukanishyuza abarobyi umusoro uri hagati ya $5 na $20 ku cyumweru.

- Kwmamaza -

Mu bibazo by’umutekano muke biheruka harimo icyahitanye ambasaderi Luca Attanasio wari uw’u Butaliyani muri RDC n’umurinzi we Vittorio Iacovacci.

Amakuru y’ibanze yagaragaje ko batezwe n’abantu bitwaje intwaro, babanza kugerageza kubashimuta babajyana muri pariki y’igihugu ya Virunga. Abashinzwe kurinda pariki baratabaye, habaho kurasana kwaguyemo uwo mudipolomate.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version