Guma Mu Rugo ‘Niyo Yateye’ Idamange Kuvuga Ibyo Yavuze

Nyuma kubwira Urukiko ibyo burega Idamange, yahawe uburyo bwo kugira icyo abivugaho atangaza ko ibyo aregwa abihakana kandi ko ibyo yavuze byose yabitewe n’agahinda yatewe n’uburyo yabonye Abanyarwanda babayeho muri Guma Mu Rugo zombi.

Yagize ati: “ Ibyo bashinja ndabihakana. Icyo naba naravuze cyose nagitewe n’agahinda nagize nyuma yo kubona uko Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Guma mu Rugo. Umugambi wanjye wari uwo gukebura ubuyobozi kugira ngo bugire ibyo buhindura.”

Ubushinjacyaha bwabwiye Inteko iburanisha ko ibyo Idamange akurikiranyweho ari ibyaha biremereye bityo ko agomba kuba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza rujya mu mizi.

Ibyaha bumukurikiranyeho harimo icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside  yagaragaje mu magambo ubwo yavugaga   ko COVID-19 yasimbuye iturufu ya Jenoside.

- Kwmamaza -

Ubushinjacyaha kandi buvuga  Idamange Ilyamugwiza yatangaje ibihuha hakoreshejwe ikorana buhanga  avuga ko Leta yirirwa yica abantu.

Bumushinja kandi gushishikariza Abanyarwanda  kumenya ubwenge ababwira ko Perezida Paul Kagame atakiriho.

Ngo Leta isigaye ari baringa ngo Leta iyobowe n’amabandi n’abagome.

Ikindi yarezwe ni uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwe mu bakora mu by’umutekano wari uje kumwereka impapuro zo kumuta muri yombi.

Kuri iyi ngingo Idamange yavuze ko  yabonye abantu bamugera ho bagera  ku munani nta makarita y’akazi berekanye nta n’impuzankano bambaye.

Yongeyeho ko  uwakomeretse ‘ashobora kuba yarakomerekeye mu buryo binjiye kuko ngo  binjiye  basenya.

Ikindi avuga ni uko abaje kumusaka ngo bamungirije impamyabumenyi ze k’uburyo ubu asigaranye ebyiri gusa.

Ikindi Idamange yavuze ni uko ngo kuva yagera kuri station ya Polisi ya Remera aho yafungiwe, atigeze akurwamo amapingu.

Yemeza ko bayamuvanyemo ari uko babonye abakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu baje gukora igenzura.

Yasabye urukiko kumurekura akazaburana ari hanze kuko aho atuye hazwi.

Yarangije kwiregura asaba imbabazi ababa barababajwe n’ibyo yatangarije kuri YouTube.

Abungannira Idamange nabo basabye ko yarekurwa akaburana ari hanze  kuko  ‘uburyo yafashwemo budakwiriye.’

Ubwo buryo bavuga ko yafashwemo budakwiye bukubiyemo ko atigeze ahamagarwa ngo yange kwitaba, ikindi ni uko abashinzwe umutekano binjiye iwe ku ngufu kandi ngo yafashwe nabi aho yari afungiwe.

Ibi ariko siko ubushinjacyaha bubibona kuko bwasabye urukiko kumufunga by’agateganyo kuko ashobora gucika bitewe n’uburemere bw’ibyaha aregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko agomba gufungwa muri kiriya gihe kandi aho afungiye hagacungirwa umutekano we kuko aramutse arekuwe yabangamira iperereza  birasho bokako arekuwe ashobora gutoroka .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version